skol
fortebet

Biravugwa ko Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi nawe yaba arwaye

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi aravuga ko General Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yaba nawe arwaye uburwayi butavuzwe.

Sponsored Ad

Abarundi benshi bari mu rujijo nyuma y’aho abategetsi bose bo muri iki gihugu bamaze kwerekeza mu ngoro ya Ntare Rushatsi isanzwe ari ibiro by’umukuru w’igihugu kujya kwandika mu gitabo cy’urwibutso ubutumwa bwo guhoza umuryango wa Petero Nkurunziza n’Abarundi bose.

General Major Evariste Ndayishimiye ari mu bantu batarajya kwandika muri icyo gitabo kandi yari umwe mu nshuti z’akadasohoka za Pierre Nkurunziza ndetse mbere y’uko yiyamamariza kuyobora u Burundi yari umunyamabanga w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

Bwana Ndayishimiye atekerezwa na benshi ko ariwe wagombaga gufata iya mbere mu gushyira umukono muri iki gitabo cy’urwibutso mu rwego rwo guhoza umuryango wa Petero Nkurunziza hamwe n’Abarundi bose muri rusange ariko ntabyo arakora.

Ku munsi w’ejo,umugore wa Evariste Ndayishimiye,witwa Angelique Ndayubaha yagaragaye wenyine muri perezidansi y’u Burundi, Ntare Rushatsi, bikaba byari bibaye ubwa mbere agaragaye mu ruhame ari wenyine atari kumwe n’umugabo we Evariste Ndayishimiye kuva aho bimenyekaniye ko ariwe watsinze amatora.
.
Icyakora ibi binyamakuru by’I Burundi byatangaje ko Evariste ari kwitabwaho cyane kugira ngo ataba nka Petero Nkurunziza rwakubiranije.Ayo makuru aravuga ko Evariste Ndayishimiye arimo gufata imiti kandi koroherwa.

Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Kamena 2020, hateranye inama y’Abagize Guverinoma y’u Burundi yari iyobowe na visi perezida wa mbere,Bwana Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga ko u Burundi budafite Umukuru w’igihugu hanyuma narwo rugafata indi myanzuro ishingiye ku Itegekonshinga rukamushyiraho.

Bamwe bavuga ko Pascal Nyabenda ukuriye inteko ishinga amategeko ariwe ugomba kuyobora u Burundi kugeza muri Kanama uyu mwaka nkuko itegekonshinga ribimwemerera mu gihe abandi bo bemeza ko kuba Nkurunziza yaratabarutse Bwana Evariste Ndayishimiye yaramaze gutorwa, bimuha uburenganzira bwo kurahira vuba agatangira akazi.

Kuwa 20/08/2020,nibwo Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, yagombaga kurahira nyuma agahererekanya ububasha na Perezida Nkurunziza ariko ntabwo yabashije gukomeza kubaho ariyo mpamvu benshi bahise bibaza ugiye kuyobora inzibacyuho.

Muri ibi bihe u Burundi burimo,nta tegeko bufite na rimwe rivuga ugomba kuyobora igihe Perezida yitabye Imana ariko umusimbura we yaramaze gutorwa ategereje kurahira ariyo mpamvu buri wese afite urujijo.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Burundi ntiryemerera Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorwa kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe.Kuri gahunda nuko agomba kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama 2020.

Andi makuru avuga ko kubera iki cyuho cyagaragaye mu tegekonshinga,Gen Ndayishimiye ashobora guhita arahira mbere y’igihe cyari giteganyijwe akaba ari nawe uzayobora imihango yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Ku munsi w’ejo kandi iyi nama y’abagize Guverinoma yamenyesheje Abarundi ko muriki gihe cy’icyunamo, ahantu hakoranira abantu benshi hagomba gufunga ndetse n’ ibikorwa bijyanye no kwishimisha byose bihagaritswe mu minsi 7gusa ibikorwa bisanzwe bigomba gukomeza mu gihugu.




Umufasha wa Evariste Ndayishimiye yagaragaye muri Ntare Rushatsi wenyine byongera impungenge za benshi bakeka ko umugabo we yaba arwaye

Ibitekerezo

  • Abavandimwe bacu b’abarundi twifatanije nabomuri ako kababaro.Imana ikomeze kubafata Mu mugongo.

    Kuki urwanda burigihe ruhora rushidhikajwe n’ibibera i burundi Evariste ngo nawe zrarwaye ibyo ni ibyifuzo by’urwanda rahira ko urupfu rwa nkurunziza u rwanda rutabifitemo uruhari uko byagenda kose ntabwo u rwanda ruzashyiraho umutegetsi ruvugiramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa