skol
fortebet

Burundi: Abantu 12 bo muri Site ya Mubone bahitanwe n’inzara mu kwezi kumwe

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abana 8 n’abakecuru 4 bamaze kwicwa n’inzara kuva mu ntangiriro z’uku kwezi k’umunani muri site ya Mubone, bitewe n’inzara. Iyo site iri muri zone ya Buterere, komine Ntahangwa, mu majyaruguru ya Bujumbura.

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 700 baba muri iyo site bemeza ko baheruka imfashanyo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage bavuga ko nta bushobozi bafite bwo gutabara abo baturage.

Uwitwa Ntamarerero Estella wapfushije umwana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yabwiye Ijwi ry’amerika ko yahekuwe n’inzara.

Yagize ati “Njyewe mperutse gushyingura umwana kandi uwo mwana yapfuye kubera inzara.Kubera kutabona ibyo agaburirwa bikwiriye,n’uburyamo bwiza.Icyo nicyo cyatumye umwana wanjye ahwera.

Umwana yararwaye mbura iyo njya kumuvuza,mbura amafaranga yo kumuvuza,mbura n’icyo kumugaburira arwaye,arapfa.Uko n’ukuri kutagabanyije.Ahubwo Leta nigire icyo idufasha idukure aha hantu dusubire aho twaturutse.Nidufashe itugaburire,iduhe ibyokurya bikwiriye,dutunge n’abana bacu.”

Abandi babyeyi baganiriye n’iki kinyamakuru bavuze ko barwaye indwara z’uruhu kubera kuryama habi n’inzara.

Umwe yagize ati “Narwaye indwara nyinshi cyane kubera kubura icyo kurya.Amaguru yarabyimbye.Abana birirwa nabi kubera kubura icyo kurya.Aha twishwe n’inzara,mfite abana 5 ntacyo kubaha mfite,birirwa bagenda bashaka uwabaha umwumbati.Kuva mu kwezi kwa kabiri nta kintu turabona.Twicaye aha ngaha.

Umwe mu bayobozi bo muri aka gace witwa Julien Manirambona yemeje ko aba bantu koko bashonje ndetse bakeneye inkunga ya Leta.

Ati “Nibyo koko aba baturage babayeho nabi,kuko kuva bagera aha ngaha baheruka gufashwa na Croix-rouge,abandi bigeze kubafasha byari ibiro by’umukuru w’igihugu ariko kuva icyo gihe hashize amezi arenga 4 nta mfashanyo babona.Abo benegihugu rero bugarijwe n’ibibazo byinshi birimo indwara,barapfa,cyane cyane abana bafatwa n’indwara zikabahitana kuko bitaborohera kujya kwa muganga.”

Umuyobozi wa Site ya Mubone yavuze ko kuva ukwezi kwa munani gutangiye hamaze gupfa abana 08 n’abakecuru 4 kubera inzara n’indwara zibafata ntibabashe kwivuza.

Leta yo ivuga ko ubwo yarimo gufasha aba mbere bazanwe muri iyi site, hari abandi bagiye biyongeramo bituma Leta igorwa no kumenya umubare w’abakwiriye gufashwa cyane ko hari n’abaje bifashije.

Leta ngo yasabye aba bantu gukora urutonde rw’abazanwe aha hantu bafite ibibazo kubera kugirwaho ingaruka n’ibiza ariko hari kuza izi nzitizi z’aba bantu bari kwiyongeramo badafite ikibazo na kimwe.

Site ya Mubone irimo abantu bakuwe mu byabo n’imyuzure y’imvura yaguye mu Ukuboza 2019,itwara imirima yabo n’amazu muri Zone ya Kinama Buterere mu majyaruguru ya Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa