skol
fortebet

Burundi: Havuzwe impamvu itari Coronavirus yajyanye Denise Nkurunziza muri Kenya

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

Umwe mu bakora mu biro bya perezida Nkurunziza uyobora u Burundi yatangarije BBC ko umugore wa Perezida,Denise Bucumi Nkurunziza atagiye muri Kenya kwivuza Coronavirus.

Sponsored Ad

Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe kugeza ubu avuga ko kuva ejo kuwa kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, umugore wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi ari muri Kenya ku mpamvu z’amagara.

BBC yagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye kuri aya makuru.

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi ntibyahakanye cyangwa ngo biyemeze.

Kompanyi y’indege bivugwa ko yajyanye Denise Nkurunziza ndetse n’ibitaro bivugwa ko byamwakiriye mu mujyi wa Nairobi babwiye abanyamakuru ba BBC ko ayo ari amakuru bwite y’umukiriya adatangazwa.

Umwe mu bakozi mu biro by’umukuru w’igihugu mu Burundi utifuje gutangazwa yemereye BBC ko Madamu Denise Nkurunziza ari i Nairobi mu rugendo bwite rwari rusanzwe ruteganyijwe.

Yahakanye ibivugwa ko, Madamu Nkurunziza w’imyaka 50, yaba yagiye muri Kenya kubera uburwayi bwa coronavirus.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru minisitiri w’ubuzima w’u Burundi yagiye i Nairobi muri Kenya ku mpamvu z’amagara ye, umuvugizi w’iyi minisiteri yahakanye amakuru ko yagiyeyo kwivuza coronavirus yemeza ko azahita agaruka mu gihugu.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, uyu minisitiri w’ubuzima yagaragaye mu bitabiriye inama y’abaminisitiri mu Burundi.

Kugeza ubu amakuru arambuye ku mpamvu nyazo zajyanye Denise Nkurunziza i Nairobi muri Kenya aracyagizwe ibanga n’inzego zibishinzwe.

Denise Nkurunziza wahoze ari umukozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Burundi kugeza mu 2002, mu 2005 yashize "BUNTU Foundation" umuryango ufasha avuga ko ugamije kugarurira icyizere abakene, impfubyi n’abapfakazi.

Denise Nkurunziza, ntakunze kugaragara mu bikorwa bya politiki, gusa mu mwaka ushize niwe wafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Burundi i Perth muri Australia.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • niba atajyamwe nu burwayi I mana ishimwe

    Shimwa Mana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa