skol
fortebet

Burundi:Imodoka itwara abagenzi yataye umuhanda igwa mu manga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka ya Kompanyi itwara abagenzu yitwa Memento yari ivuye i Makamba yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020 irenga umuhanda igwa mu manga ubwo yari igeze ahitwa Nyamutenderi mu ntara ya Bujumbura. Yahitanye abantu 3 abandi 26 barakomereka.

Sponsored Ad

Iyo modoka yahagurutse i Makamba itwaye abagenzi Saa Mbili za mu gitondo,yataye umuhanda igwa mu Kabande ku manga kubera umuvuduko ukabije yari ifite.

Abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye nibo batangaje ko iyi modoka yari ifite umuvuduko udasazwe basaba ko ababishinzwe bahagarika umuvuduko ukabije ukorwa n’abashoferi batari bake birukansa imodoka cyane batitaye ku buzima bwabo batwaye.

Bimwe mu binyamakuru byo mu Burundi byagaragaje amafoto iyi modoka iri mu kabande yahanutse ku manga ndetse bimwe byemeje ko nta muntu wayirokotse nubwo hari hagikusanywa amakuru.

Minisiteri ishinzwe umutekano mu Burundi yatangarije kuri Twitter yayo ko iyi modoka yahitanye abantu 3 barimo umwe waguye ku bitaro,abandi 26 barakomereka.Abagenzi 9 nibo bakomeretse bikabije ndetse ngo kuri ubu bararembye cyane.

Uretse kuba iyi modoka yari ifite umuvuduko ukabije, hirya no hino mu Burundi havugwa ikibazo cy’imihanda mibi cyane ikunze guteza impanuka.

Muri iki gihe abaturage b’u Burundi ntibasiba gusaba umukuru w’igihugu mushya Evariste Ndayishimiye kugira icyo akora mu gusana imihanda itandukanye yo muri iki gihugu yasenywe n’ibiza indi ikaba yuzuyemo ibinogo kubera gusaza.

Uyu munsi umuyobozi mushya w’umujyi wa Bujumbura yatangaje ko ibyo agiye kwihutira gukora harimo kuziba ibinogo biri mu mihanda yo muri uyu mujyi no gukomeza umubano mwiza mu batuye uyu mujyi.

Andi makuru avuga ko zimwe muri izi modoka za Kompanyi Memento itwara abagenzi zishaje bishobora gutuma zikora impanuka.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa