skol
fortebet

Burundi: Ikamyo yacitse Feri ihitana abantu 6 barimo umugore wari utwite wapfuye umwana atwite ararokoka

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

Impanuka y’ikamyo yabaye mu gace ka Kamenge mu ijoro ry’ejo ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, yahitanye abantu batandatu, umwe muri bo ni umugore utwite ariko umwana yari atwite yavanywe mu nda ya nyina ari muzima.

Sponsored Ad

Ibi byemejwe na minisiteri y’umutekano mu Burundi, ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi modoka yagize ikibazo cya feri.

Iyi mpanuka yabereye mu ku nzira yinjira mu mujyi wa Bujumbura utangiye ’quartier’ ya Kamenge na Gihosha muri komine Ntahangwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, ababonye iyi mpanuka bavuze ko iyi kamyo yagonze imodoka nyinshi ndetse ko ishobora kuba yishe abantu benshi.

Abandi bavuga ko batangajwe cyane no kuba uyu mwana yabashije kurokoka mu gihe nyina wabazwe yahasize ubuzima.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi ivuga ko hapfuye abantu batandatu hagakomereka batanu naho imodoka icumi zindi zikangirika.

Abantu muri aka gace batangajwe no kurokoka k’uyu mwana wavanywe mu nda ya nyina aho iyi mpanuka yabereye ari muzika nk’uko umwe mu banyamakuru i Bujumbura yabibwiye BBC.

Avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga, kimwe n’inkomere n’abapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa