skol
fortebet

Burundi: Imvura idasanzwe yishe abantu benshi inasenya amazu menshi mu mujyi wa Bujumbura [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

Imvura idasanzwe yaraye iguye mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi bituma abantu benshi cyane bahasiga ubuzima abandi baburirwa irengero mu gihe amazu menshi yasenyutse,imivu nayo itwara ibintu bitagira ingano.

Sponsored Ad

Uduce iri sanganya ryibasiye n’utwa Winterekwa, Nyabagere, na Mirango muri komine Ntahangwa mu majyaruguru ya Bujumbura.

Polisi ntiratangaza abasize ubuzima n’ibyangiritse gusa ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyatangaje ko imirambo 12 y’abantu yamaze kuboneka,inzu 21 zasenyutse mu duce twa Winterekwa na Nyabagere gusa.

Iyi mvura ntiyaguye mu Burundi gusa kuko mu gace ka Itanga-Luvungi ko muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo yasenye amazu asaga 200.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa