skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye atwaye ijerekani anasangira urwagwa n’abaturage [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 01 Kanama 2020,Perezida Evariste Ndayishimiye yari I Gitega muri komini Giheta, mu birori kwizihiza umunsi mukuru wahariwe Ama commune wanabereye mu ma komini yose agize igihugu cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye akomeje kwegerana n’abaturage ndetse no gusangira nabo nyuma yo gutorerwa gusimbura Pierre Nkurunziza muri Kamena 2020.

Uyu mukuru w’igihugu akomeje gutangaza abantu benshi kuko mu minsi ishize nabwo yagaragaye ari kuvuza ingoma n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana.

Uwo munsi kandi, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri Komini Giheta mu ntara ya Gitega ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari bitwaje ibyokurya bitandukanye bageneye abaturage b’ahitwa Musama muri Komine Giheta.

Muri Mata ubwo Perezida Ndayishimiye yiteguraga amatora nabwo yagaragaye yikoreye umufuka urimo imfashanyo yahaye abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.

Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.



Ibitekerezo

  • Birantangaje kubera ko uyu president n’uwo yasimbuye Nkurunziza bavugaga ko INZOGA ari icyaha.Gusa nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.

    Urabona umuperezida uba hafi yabanyagihugu be ukuntu biba aribyiza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa