skol
fortebet

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye yahembye umugore wabyaye abana 3 umwe agapfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida w’u Burundi witwa Angélique NDAYISHIMIYE yagaragaye ku bitaro bya Hopital Roi Khaled guhemba umubyeyi wibarutse abana 3.
Nkuko ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko uyu mugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yahembye uyu mugore wari wabyaye abana 3 ibintu bitandukanye byo kumufasha kwita kuri aba bana nubwo umwe muri bo yahise apfa.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’icyahuje abana b’umukuru w’igihugu Evariste NDAYISHIMIYE nabo kwa nyakwigendera Petero Nkurunziza bagiye gufasha (...)

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida w’u Burundi witwa Angélique NDAYISHIMIYE yagaragaye ku bitaro bya Hopital Roi Khaled guhemba umubyeyi wibarutse abana 3.

Nkuko ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko uyu mugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yahembye uyu mugore wari wabyaye abana 3 ibintu bitandukanye byo kumufasha kwita kuri aba bana nubwo umwe muri bo yahise apfa.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’icyahuje abana b’umukuru w’igihugu Evariste NDAYISHIMIYE nabo kwa nyakwigendera Petero Nkurunziza bagiye gufasha urubyiruko rwo mu Gatumba rwagizweho ingaruka n’ibiza by’umwuzure byabaye mu minsi ishize.

Angélique Ndayubaha ni umugore wa mbere w’u Burundi [First Lady], kuko umugabo we, Général Major Evariste Ndayishimiye ni Perezida w’iki gihugu kuva ku wa 18 Kamena 2020, ubwo yarahiriraga inshingano zo kuyobora u Burundi mu gihe cy’imyaka irindwi.

Angélique Ndayubaha, uretse kuba ari umufasha w’Umuyobozi Mukuru w’igihugu cy’uburundi, ni umudamu watangije ishyirahamwe ryitwa Femme Intwari ribarizwamo abagore b’abahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD, rikora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umugore no kubaka ubushobozi bwe, by’umwihariko hibandwa ku bagore batishoboye, akaba kandi akaba aribereye Umuyobozi mukuru.

Angélique Ndayubaha akunda kugaragara ateruye abana b’impanga, imiryango by’umwihariko itishoboye yabyaye impanga arayisura akanatanga ubufasha abinyujije mu Ishyirahamwe rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa