skol
fortebet

Burundi: Umukozi wo mu rugo wari wibye umwana yafashwe ageze kure [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo wakoraga mu mujyi wa Bujumbura yibye umwana muto yari asanzwe arera bituma umuryango yakoragamo ucikamo igikuba baramushaka karahava.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo iyi nkuru yasakaye hose ko uyu mukobwa wakoraga mu rugo yibye uyu mwana gusa polisi yahise itangira kumushakisha imufatira mu modoka ahitwa I Gatara mu ntara ya Kayanza.

Uwo mukozi wo mu rugo yahise yambikwa amapingu agarurwa muri uru rugo yakoragamo mu mujyi wa Bujumbura ashyikiriza uyu mwana ababyeyi be.

Amwe mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zagaragaje ababyeyi b’uyu mwana I Bujumbura bari mu byishimo byinshi nyuma yo kubona umwana wabo wari wabateye umutima uhagaze nyuma yo gutwarwa n’uyu mukozi.

Benshi mu bakozi bo hirya no hino biba abana b’abakoresha babo kubera ko banze kubishyura gusa uyu wo mu Burundi ntibyatangajwe niba ariyo mpamvu.

Mu mwaka ushize,mu RwandaPolisi ikorera mu mugi wa Kigali yafashe Umukobwa w’imyaka 19 wakoraga akazi ko mu rugo atwaye umwana wo mu rugo yakoragamo, yemera ko yateganyaga kuzamusubiza ababyeyi be ari uko ahawe amafaranga nk’ingurane.

Yafatiwe muri gare i Nyabugogo amaze kwicara mu modoka imujyana iwabo i Muhanga.

Icyo gihe,Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goreth Umutesi, yatangaje ko uyu mukobwa yafashwe agiye kwerekeza iwabo.

Ati “Yari amutwaye iwabo kugira ngo ababyeyi bazamuhe amafaranga amubasubize.Yari agiye gufata imodoka Nyabugogo yerekeza iwabo i Muhanga, yari yakatishije tike.”

“Yari ahamaze ibyumweru bibiri. Kugeza ubu umwana nta kibazo afite, ariko ababyeyi bamujyanye kwa muganga ngo barebe ko nta kibazo afite.”

Uyu mukozi yibye uyu mwana nyamara yari amaze ibyumweru bibiri gusa mu kazi ku buryo utavuga ko hari amafaranga menshi bari bamurimo yashakaga kwishyuza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa