skol
fortebet

Congo Kinshasa: Abicwa na Ebola bakomeje kwiyongera

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

Umubare w’abantu bicwa n’icyorezo cya Ebola uragenda urushaho kwiyongera umunsi ku wundi. Ibi ni ibyatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO nyuma y’uko ku Cyumweru hagaragaye undi muntu wishwe na Ebola.
Kuva mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi hagaragaraga ibimenyetso bisa n’iby’icyorezo cya Ebola ku bantu batari bake. Ubu imibare ikaba imaze kugera kuri 37 kandi bane muri abo bamaze kwitaba Imana. Umuvugizi wa WHO (OMS) muri Kongo, Eugene Kabambi, yabwiye Reuters ko (...)

Sponsored Ad

Umubare w’abantu bicwa n’icyorezo cya Ebola uragenda urushaho kwiyongera umunsi ku wundi. Ibi ni ibyatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO nyuma y’uko ku Cyumweru hagaragaye undi muntu wishwe na Ebola.

Kuva mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi hagaragaraga ibimenyetso bisa n’iby’icyorezo cya Ebola ku bantu batari bake. Ubu imibare ikaba imaze kugera kuri 37 kandi bane muri abo bamaze kwitaba Imana. Umuvugizi wa WHO (OMS) muri Kongo, Eugene Kabambi, yabwiye Reuters ko ntagushidikanya barahamya ko abantu batatu bamaze kwicwa na Ebola ndetse n’uwo wa kane wiyongereyeho ngo yaba ari Ebola imwishe.

Mu rwego rwo gukumira iki cyorezo, Kabambi yatangaje ko Ubuyobozi bwateguye abantu basaga 416 bagomba kwita by’umwihariko ku murwayi wese ugaragayeho ibimenyetso bya Ebola. Aba baganga ngo bateguriwe Laboratwari zigendanwa kugira ngo icyorezo gikumirwe mu banye-Kongo.

Ebola ni icyorezo kikaze aho umuntu wafashwe n’iyi ndwara agaragazaa ibimenyetso by’umuriro ukabije, gucibwamo no kuruka ndetse akava amaraso ahari umwenge hose ku mubiri we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa