skol
fortebet

Covid-19:Ibihugu bitandukanye birimo Centrafrique biri gufashwa na Laboratwari y’Igihugu cy’u Rwanda gupima abaturage babyo

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ibihugu bitandukanye birimo Leta ya Centrafrique birigufashwa na Laboratwari y’Igihugu y’u Rwanda gupima abaturage babyo bakekwaho icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima n’Abaturage muri Repubulika ya Centrafrique yatangaje ko umuntu wa cyenda yagaragaye mu gihugu yaranduye Coronavirus.

Ni umugabo w’imyaka 44 usanzwe uba mu Mujyi wa Bangui. Laboratwari y’Igihugu mu Rwanda niyo yemeje ko uwo murwayi yanduye iki cyorezo, ndetse Centrafrique ishima ubwo bufatanye mu kurwanya icyo cyorezo.

Iryo tangazo rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima n’Abaturage irashimira Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda [RBC] cy’i Kigali ku bw’imikoranire.”

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari imikoranire iri hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu kurwanya Coronavirus, ko ariyo mpamvu habayeho gufasha Centrafrique.

Ati “Dusanzwe dufatikanya mu kurwanya icyorezo n’ibihugu byinshi, rero laboratwari y’u Rwanda iri mu za mbere muri Afurika zatangiye gupima Coronavirus, ibihugu rero bitwitabaza yaba ari ibyo duturanye n’ibyo dusanzwe dufitanye ubuhahirane haba mu gupima cyangwa se mu kwigisha. Natwe hari ibyo twitabaza bikadufasha, biri mu mabwiriza mpuzamahanga y’uko abafite ubushobozi babuha n’abandi. Hari ibihugu byinshi birimo na Centrafrique duhanahana ubushobozi bwo gupima.”

Yavuze ko ukekwaho wese iki cyorezo muri Centrafrique adafatwa ibipimo ngo bize gupimirwa mu Rwanda kuko narwo rufite ibyo rutararangiza, ‘ariko igihe batwitabaje turabafasha, hari n’ibindi bihugu bibafasha ariko twe mu bushobozi buke dufite ntabwo twabyiharira twenyine’.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo u Rwanda rwabonye ikoranabuhanga ryifashishwa mu gupima iki cyorezo, rurihawe n’Ikigo gikora ubushakashatsi mu by’indwara n’ibyorezo cyo mu Budage, Robert Koch Institute.

Mu bandi bafashije u Rwanda mu kugira ubushobozi bwa laboratwari ishobora gupima iki cyorezo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS ndetse n’Ikigo kigenzura kikanakumira ibyorezo, CDC.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari ibihugu byo muri EAC u Rwanda rufasha mu gupima iki cyorezo ariko yirinda kubitangaza kuko ngo byaba binyuranye n’amasezerano y’imikoranire.

Ati “Ntabwo twanabitangaza byo bitabyivugiye, ntabwo aba ari byiza. Mu masezerano haba harimo ko tuzabikora dutyo ariko nk’itangazo rya Centrafrique buriya bo baba babitangaje nyine, ubwo nta masezerano tuba twangije.”

Kugeza kuwa 18 Werurwe, Laboratwari y’Igihugu y’Icyitegererezo mu Rwanda, yari imaze gupima abantu 1200 bakekwaho icyorezo cya Coronavirus ; imibare yakomeje kwiyongera mu minsi yakurikiyeho mu gushakisha ababa bafite ubwandu bwacyo.

Ikizamini kimwe gishobora gutwara hagati y’amasaha ane kugeza kuri atanu kugira ngo ibisubizo biboneke.

Centrafrique yashimye u Rwanda ku bw’imikoranire mu kurwanya Coronavirus
U Rwanda ruherutse kohereza muri Centrafrique ikipe y’abaganga n’ibikoresho byifashishwa mu kuvura no gupima Coronavirus aho abapolisi b’u Rwanda n’abasirikare bari muri icyo gihugu bapimwe.

Ibitekerezo

  • Ariko mujye muba abanyamwuga ! Muti"IBIHUGU BITANDUKANYE BIRIMO NA CENTRAFRIKA"ibindi bihugu ko mutabivuze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa