skol
fortebet

Covid-19:Minisitiri w’imari w’Ubudage yiyahuye kubera igihombo cyatewe na coronavirus

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Minisitri ushinzwe imari w’Ubudage yiyahuye arapfa nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukemura ikibazo cy’ubukungu buke bw’abaturage muri iyi minsi icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi yose nk’uko ibiro bye byatangaje aya makuru.

Sponsored Ad

Thomas Schaefer wari usanzwe ari Minisitiri w’imari mu gihugu cyu’Ubudage yasanzwe yapfuye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, mu muhanda wa Gari yamosha uri ahitwa Hochhoim hafi ya FrabkFurt.

Kuwa Gatandatu Volker Bouffer Guverineri wa Leta yatangaje ko Thoms w’imyaka 54 y’amavuko yazize ingaruka z’icyorezo cya coronavirus kimaze guteza igihombo gikomeye mu bikorwa bitandukanye byafashaga abantu kwinjiza amafaranga.

Kuva Coronavirus yakumvikana mu gihugu cy’Ubudage, ibikorwa by’abaturage byasubiye inyuma mu buryo bukabije, bitewe n’ingamba zafashwe zikangurira abaturage kuguma mu ngo zabo no guhagarika imirimo imwe n’imwe itandukanye harimo n’iy’ubucuruzi.

Ibi byateje ikibazo mu baturage cyo kubura ibyo kurya n’ibindi bikoresho byibanze bikenerwa mu miryango ari nabyo byateje ingaruka zo kwiyahurwa kwa bwana minisitiri w’imari w’iki gihugu Thomas Schaefer.

Leta y’Ubudage yemeje ko iperereza ryakozwe ku rupfu rw’uyu minisitiri ryatahuye ko yazize kwiyahura koko.

Kugeza ubu mu gihugu cy’Ubudage abamaze kwandura iki cyorezo cya coronavirus ni ibihumbi 62,435 naho 9,211 bamaze guhitanwa nacyo.

Ibitekerezo

  • Bwana Martin Munezero, Iyi nkuru wanditse irimo amakosa: yaba ay’imyandikire (amazina y’abantu ndetse n’ahantu)ndetse n’amakuru akubiye mu nkuru ntabwo yuzuye ndetse amwe akaba ari ibinyoma. Ntabwo Bwana Thomas Schäfer yari Minisitiri w’imari w’Ubudage ahubwo yari Minisitiri w’Imari muri Leta cyangwa intara ya Hessen (Hesse), imwe muri Leta zigize Ubudage. Inzego za Leta zavuze ko yapfuye yiyahuye ariko ntabwo bavuze icyatumye yiyahura. Ibyavuzwe na Bwana Volker Bouffier, Minisitiri w’Intebe wa Leta/intara ya Hessen ni uko bwana Thomas Schäfer yari ahangayikishijwe cyangwa yibaza ibibazo by’ubukungu bizaterwa na Corona Virus -19. Aha ntabwo bisobanuye ko aricyo cyatumye yiyahura. Ikindi ntabwo abaturage babuze ibyo kurya kuko Leta irabafasha. Ikindi kandi ntabwo imibare y’Abatuye mu Budage bamaze gupfa ari yo, wakongera ukareba neza.

    Urakoze.

    Iyi mibare y.abanduye n.abapfuye mu budage mwayikuye he?
    @umuryango Muratubeshye ! Verify!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa