skol
fortebet

Covid-19:Umukecuru w’imyaka 90 yerekanye ubwitange butagereranywa mbere yo gupfa

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

- Suzanne Hoylaerts yapfuye nyuma yiminsi ibiri yinjiye mu kigo nderabuzima aho yipimishije virusi ya coronavirus
- Hoylaerts yerekanye ubwitange butagereranywa nyuma yo gushimangira ko ibikoresho bigamije kumubeshaho kugira ngo bigenerwe abarwayi bakiri bato

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 90 yapfuye azize coronavirus nyuma yo gusaba abaganga bamwitagaho kubika ubuhumekero bwagombaga kumubeshaho ku barwayi bakiri bato. Ku cyumweru, tariki ya 22 Werurwe, Suzanne Hoylaerts, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, nibwo yahumetse umwuka wa nyuma nyuma y’iminsi ibiri arwaye.

Mbere y’urupfu rwe, Hoylaerts yari afite ibibazo byo guhumeka ndetse anabura ubushake bwo kurya. Yasanzwemo virusi. Umukecuru yanze gukoresha icyuma kimwongerera umwuka wagombaga gutuma akomeza kubaho avuga ko "yabayeho neza" bityo, ibikoresho bigomba kubikwa bigakoreshwa ku barwayi bakiri bato.

Ibikorwa bye byo kwitanga byaje mugihe isi yose irimo guhangana n’ubuke bukabije bw’ibikoresho byongera umwuka uterwa n’umubare munini wabarwayi ba coronavirus bawukeneye. Virusi ikwirakwira vuba itera ingorane zo guhumeka. Ventilator zifasha abarwayi gukomeza guhumeka bityo bikongerera amahirwe yo kurwanya indwara.

Ibitekerezo

  • Ibi nibyo mwita ubwitange butagereranywa!!!
    Ntimugakabye.

    uwo mukecuru Imana imwakire mubayo pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa