skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we banze kuguma mu rugo batembereza abana babo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu gihe abantu benshi ku isi basabwe kuguma mu rugo kugira ngo birinda kwandura cyangwa gukwirakwiza Coronavirus, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bagaragaye bari gutembereza abana babo mu muhanda ahitwa Funchal muri Portugal.

Sponsored Ad

Aba bombi bavuye mu mujyi wa Turin nyuma y’aho icyorezo cya COVID 19 cyari kimaze kuhagera,berekeza I Madeira aho uyu mukinnyi wa Juventus atuye.

Icyakora muri aya mafoto yashyizwe hanze,Cristiano Ronaldo na Georgina ntibari begeranye ubwo bari basunitse utumodoka twarimo abana babo.

Aba bombi bagiye hanze mu rwego rwo kunanura imitsi cyane ko uyu mukinnyi na bagenzi be bakinana muri Juventus bamaze iminsi mu kato nyuma y’aho mugenzi wabo bakinana Daniele Rugani yapimwe bakamusangana iki cyorezo cyaje gufata Matuidi na Dybala bakinana.

Aya mafoto asohotse nyuma y’amagambo aryohereye Georgina yandikiye umukunzi we Cristiano ku munsi wahariwe abapapa muri Portugal wabaye kuwa kane w’iki cyumweru aho yamwise Marayika murinzi we.




Ibitekerezo

  • ndabonabamezeneze

    Hhhh! uwonumusitari mumureke yego gusohoka ntabwo byemewe ariko yararushye kwicara munzu yagiye kureba hanze uko hameze

    yabisuzuguye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa