skol
fortebet

DRC: Bitabaje urukingo rutizewe ngo bahangane na Ebola

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kwirinda Ebola, Ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bwatanze uburenganzira bwo gukoresha urukingo rutemewe kugira ngo bakomeze bahangane n’icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira abanyagihugu.
Raporo y’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) yo kuwa 27 Gicurasi 2017 yemeza ko hari abantu babiri bizwi neza ko bafite Ebola, hari kandi bane bayikekwaho ndetse n’abandi 16 nabo bagikorerwa isuzuma ryimbitse ngo barebe niba baranduye Ebola.
Umuyobozi wa WHO muri (...)

Umuyobozi wa WHO muri Afurika, Dr. Matshidiso Moeti, aganira n’itangazamakuru yavuze ko urukingo rugira umumaro ari uko rwizewe neza.

Yagize ati “Urukingo rugaragaza itandukaniro iyo rwerekanye ibyo abarukoresha bari barwitezeho. Byongeye kandi, rushobora gukoreshwa mu gutanga umusanzu wunganira ubundi buryo buhari hirindwa ubwandu bushya.”

Akomeza, “Ndatekereza ko byadufasha kurushaho kandi byatanga isura nziza dukoresheje urukingo rwemewe kandi rwizewe yewe rwakwitabazwa n’ahandi henshi.”

Urukingo Abanye-Kongo bitabaje ni rumwe rwakoreshejwe mu gihe igihugu cya Guinea cyari cyibasiwe na Ebola, mu 2015, gusa ibi byari byakozwe mu igerageza.

Ku bufatanye na Guverinoma ya Kongo, itsinda ry’abaganga batagira imipaka rifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga mu bushakashatsi ku rukingo rwa Ebola.

Umuryango mpuzamahanga wasabye abashakashatsi kutihutira gukoresha uru rukingo mu baturage ba Kongo ahubwo ko icya mbere ari ugushyiraho gahunda nzima aho kwihutira gukoresha urukingo rutizewe.

Ibitekerezo

  • Pole ni wa congo MUNGU awaondoreye awaponye hi jinamizi ya EBORA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa