skol
fortebet

Evariste Ndayishimiye byavugwaga ko arwaye yagaragaye mu ruhame [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi 2 mu Burundi hari ibihuha bivuga ko Ndayishimiye arwariye mu bitaro bya BUMEREC indwara itaravuzweho rumwe aho bamwe bavugaga Covid-19 abandi bakavuga uburozi gusa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena yagaragaye muri perezidansi y’u Burundi yitwa Ntare Rushatsi.

Sponsored Ad

Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi, uyu munsi we n’ abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD basinye mu gitabo cy’ubutumwa bwo gusezera kuri nyakwigendera Pierre Nkurunziza (livre d’or) kimaze gusinywamo n’abakomeye benshi mu Burundi.

General Major Evariste Ndayishimiye ari mu banyacyubahiro batinzwe kwandika muri icyo gitabo kandi yari umwe mu nshuti z’akadasohoka za Pierre Nkurunziza bitera benshi umutima uhagaze.

Benshi bumvaga ko Ndayishimiye ariwe wagombaga gufata iya mbere mu gushyira umukono muri iki gitabo cy’urwibutso mu rwego rwo guhoza umuryango wa Petero Nkurunziza hamwe n’Abarundi bose muri rusange ariko ntabwo yahise abikora ariyo mpamvu ibihuha byuko arwaye byakomeje gututumba.

Kuwa Kane tariki ya 11 Kamena 2020,umugore wa Evariste Ndayishimiye,witwa Angelique Ndayubaha yagaragaye wenyine muri perezidansi y’u Burundi, Ntare Rushatsi, bikaba byari bibaye ubwa mbere agaragaye mu ruhame ari wenyine atari kumwe n’umugabo we Evariste Ndayishimiye kuva aho bimenyekaniye ko ariwe watsinze amatora.
.
Ibinyamakuru by’I Burundi byatangaje ko Evariste ari kwitabwaho cyane kugira ngo ataba nka Petero Nkurunziza rwakubiranije.Ayo makuru akavuga ko Evariste Ndayishimiye arimo gufata imiti kandi ari koroherwa.

Kuwa 11 Kamena 2020, hateranye inama y’Abagize Guverinoma y’u Burundi yari iyobowe na visi perezida wa mbere,Bwana Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga ko u Burundi budafite Umukuru w’igihugu hanyuma narwo rugafata indi myanzuro ishingiye ku Itegekonshinga rukamushyiraho.

Kuwa 20/08/2020,nibwo Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, yagombaga kurahira nyuma agahererekanya ububasha na Perezida Nkurunziza ariko ntabwo yabashije gukomeza kubaho ariyo mpamvu benshi bahise bibaza ugiye kuyobora inzibacyuho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020,Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwemeje ko Bwana Evariste Ndayishimiye agomba kurahira vuba na bwangi agatangira inshingano ze.

Uru rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga ry’u Burundi rwavuze ko ingingo ya 104 y’iryo tegekonshinga ivuga ko "Umukuru w’igihugu atangira inshingano ze kuva umunsi arahiriyeho.Manda ye irangira umunsi uwatowe ngo amusimbure arahiriye.

Iyo ngingo yerekana ko atari ngombwa ko Evariste Ndayishimiye watowe ategereza kurahira kandi yaratsinze amatora mu buryo budashidikanywaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa