skol
fortebet

Goma: Umugabo wari uturanye n’urugo indege yagwiriye yavuze byinshi kuri iyo mpanuka n’abayirokotse by’igitangaza

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Impanuka y’indege yaguye ku rugo rw’abantu kuri iki cyumweru mu gitondo i Goma yabaye Nelson Asani areba kuko baturanye, abarokotse muri uru rugo ni umugabo wari wagiye kare n’umwana wari ugiye kugura umugati.

Sponsored Ad

Abarimo Bene, Sylvie, Dieme, Justin na murumuna wabo wari ufite amezi macye na maman wabo witwa Sifa n’inshuti ze maman Lydie iyi ndege yabasanze mu nzu ihita ishya irabica bose nk’uko Asani abivuga.

Impanuka z’indege zirenga 15 zimaze kuba muri DR Congo mu myaka itanu ishize, ikoreshwa ry’indege zishaje n’ubwirinzi bw’impanuka buri hasi ni bimwe mu bizitera nk’uko bivugwa n’umuhanga mu by’indege Dr Daniel Kwasi Adjekum.

Bwana Asani avuga ko saa mbili za mu gitondo aho batuye muri ’Quartier’ Mapendo y’ahitwa Birere muri Goma, bagiye kubona indege mu kirere iriho yizunguza kenshi imena n’amavuta yayo.

Urugo iyi ndege yaguyeho Asani avuga ko ari abaturanyi be batandukanyijwe n’umuhanda gusa.

Ati: "Abantu bahise batangira kunyanyagira biruka hirya no hino bati ’indege iraguye indege iraguye’".

Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Dornier-228 ya kompanyi yitwa Busy Bee yahise ifatwa n’inkongi, yarimo abantu barenga 15 yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma igiye mu gace ka Beni.

Kompanyi ya Busy Bee ntacyo iratangaza kuri iyi mpanuka.

Rene wari ugiye kugura umugati niwe warokotse

Bwana Asani avuga ko iyi ndege yabanje kugonga gato inzu y’uwitwa Maman Francine ikongera igasubira hejuru maze ikagonga inzu y’umuturanyi we Faustin ku gice cya ’salon’ n’icyumba.

Ati: "Faustin yari yavuye kare mu rugo, Maman Bene(Sifa) yari amaze gutegura abana bagiye gusenga, hari n’inshuti ye maman Lydie na maman Justine bari baje kureba Sifa.

Bose hamwe na bariya bana batanu bahiriye mu nzu, harokotse umukuru wiga mukwa gatandatu w’amashuri abanza witwa Rene wari ugiye kugura umugati".

Bwana Asani avuga ko uwarokotse mu bari munzu ari maman Justine nawe wahiye bikomeye ubu akaba ari mu bitaro.

Abategetsi muri DR Congo bavuga ko abantu 27 bose hamwe aribo baguye mu mpanuka y’iyi ndege harimo abari bayirimo n’abo yasanze mu nzu.

Bwana Asani avuga ko hari abantu babiri bari muri iyi ndege bayisimbutsemo ikiri kwizinguza hejuru y’iyi ’quartier’, aba nabo ngo bararokotse.

Asani avuga ko mu myaka ishize hari indi ndege yaguye ku isoko ricuruza ibiribwa aha mu mujyi wa Goma ku ntera ya 4Km uvuye aha iwabo.

Dr Daniel Kwasi Adjekum, umwarimu mu buhanga bwo gutwara indege muri University of North Dakota muri Amerika avuga ko bigoye no kumenya icyateye iyi mpanuka.

Dr Adjekum yabwiye BBC ko ibijyanye no kugenzura ibishobora guteza impanuka y’indege muri DR Congo biri ku rwego rwa 21% mu gihe igipimo fatizo ku rwego rw’isi ari nibura 60%.



Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa