skol
fortebet

Hagaragajwe ubwoko bw’amaraso y’umuntu bufite ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso ufite bufite ubushobozi bwo guhangana n’indwara zitandukanye zibasiye umubiri w’umuntu aho usanga ubwoko bwa A,B,AB na O bitandukanye mu kurwanya indwara.

Sponsored Ad

Abantu basanzwe bafite ubwoko bw’amaraso bwa (O), byagaragaye ko bafite amahirwe menshi yo kutandura byihuse icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi yose, bitandukanye n’ubwoko bwa (A) bwagaragaye ko bushobora kwandura vuba.

Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A bushobora kwandura vuba icyorezo cya Coronavirus gitera indwara ya COVID-19 mu gihe abafite 0 amaraso yabo ashobora kutandura byoroshye.

Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe kuwa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, bwakorewe mu gihugu cy’Ubushinwa ku bufatanye n’inzobere mu byerekeranye n’amaraso nk’uko South China Morning Post yabitangakje.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe amaraso y’abarwayi batandukanye yafashwe ubwo bari bamaze kwandura iki cyorezo cyibasiye bwa mbere Ubushinwa gihereye mu Ntara ya Wuhan kikaba kimaze kuzenguruka isi yose.

Ni ubushakashatsi bwakozwe burangajwe imbere n’ikigo cya Wang Xinghuan hamawe n’inzobere mu by’ubuvuzi , ibigo byita ku maraso hamwe n’ibitaro bikomeye bya Kaminuza Wuhan bizwi nka Zhongnan bifashishije amaraso y’abarwayo ba coronavirus barenga ibihumbi 2000 bo muri Wuhan na Shanzhen mu Bushinwa.

Babonye ko ubwoko bw’amaraso ya A buri hejuru cyane yo kwandura cyane kurusha ubundi kandi ko aribwo bushobiora kugaragaza ibomeyetso cyane kurusha ubundi.

Bashyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bavuze ko abantu bafite ubwoko bwa A bakeneyeubwirinzi burusha ubundi bwoko kugira ngo birinde kwandura iki cyorezo.

Ikigo cy’abanyamerika cyita ku buzima cya US National Center for Biotechnology cyatangaje ko ubwoko bw’amaraso bwa O buhuriweho n’abantu ku kigero cya 37.12% mu gihughu cy’Ubuhindi,bugakurikirwa na B ifite 32.12%,hakaza A ifite 22.88% mu gihe AB yo ifite 7.74%.

Muri Amerika abaturage bayo 44% bafite ubwoko bw’amaraso bwa O mu gihe 41% bafite ubwoko bwa A.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubushinwa bwanagaragaje ko icyo gihe abantu ibihumbi 72 000 bari bamaze kwandura ari abari hejuru y’imyaka 80 y’amavuko arinabo bahitanwe cyane n’iki cyorezo.

Icyitonderwa: Kuba ufite ubwoko bwa O ntibivuze ko iki cyorezo kidashobora kukugeraho kimwe n’abandi bose,icyiza ni ugukurikiza amabwiriza yose usabwa n’ubuyobozi agufasha gukomeza gukumira iki cyorezo.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurengera ubuzima bwabo, ntihagire n’umwe utekereza ko ari amananiza no gukabya leta yashyizeho.

U Rwanda rwakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, ndetse ku wa 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Itangazo rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga 577 500, abagera ku 26 447 bahitanywe na cyo mu gihe 130 665 bagikize.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irakangurira abaturarwanda gukomeza kwirinda bakurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa