skol
fortebet

Hatangajwe amabwiriza azagenga umuhango wo gushyingura Perezida Nkurunziza kuwa Gatanu

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 26 Kamena 2020,nibwo hazaba umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Petero Nkurunziza wahitanwe no guhagarara k’umutima kuwa 08 Kamena uyu mwaka mu bitaro bya Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, biri mu bikomeye mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega.

Sponsored Ad

Kuwa 09 Kamena 2020,nibwo itangazo ryasohowe na Guverinoma ryatangaje ko Nkurunziza yapfuye ku wa 08 Kanama 2020,nyuma y’aho yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko uwari perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza azasengerwa ku musi wa kane w’iki cyumweru n’Abarundi hanyuma abashaka kumusezera bakazabikora kuwa gatanu w’iki Cyumweru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyitwa Ingoma I Gitega guhera saa yine z’igitondo aho azanahita ashyingurwa kuri uwo tariki ya 26 Kamena 2020.

Abazashaka gusezera kuri perezida Nkurunziza barasabwa kuzaza bambaye ipantaro y’umukara hamwe n’ishati y’umweru ku bagabo hanyuma abagore bo basabwa kwambara amajipo y’umukara n’amashati y’umweru.

Amakuru aravuga ko bibujijwe kuzasezera kuri Pierre Nkurunziza wambaye ikoti rya Costume cyangwa karuvati.

Amateka ya Perezida Nkurunziza

Pierre Nkurunziza yavutse tariki ya 18 Ukuboza mu mwaka wa 1964 i Bujumbura, amashuri abanza yayize i Ngozi. Se, Eustache Ngabisha, yatorewe kuba umudepite mu 1965, nyuma yaje kaba guverineri mu ntara ebyiri nyuma y’uko ahitanwa n’intambara yo mu 1972 yahitanye abarundi ibihumbi 400.

Nkurunziza yarerewe i Ngozi ndetse niho yatangiriye amashuri abanza hanyuma ayisumbuye ayigira Athénée muri Gitega.

Yagiye kwiga siporo muri Kaminuza y’u Burundi mu mpera za 1980.Yasoje amashuri mu mwaka wa 1990 aho mbere y’uko intambara itangira muri iki gihugu yigishaga siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991.

Kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abahutu rwari rutewe ubwoba no kwicwa,yiinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 nk’umusirikare. Nyuma yo kuzamuka mu mapeti, yagizwe Umunyamabanga wa CNDD-FDD mu 1998. Muri 2001 yatorewe kuyobora CNDD-FDD.Nubwo habaye ubushyamirane mu ishyaka,yongeye gutorwa muri 2004.

Nkurunziza yarashwe kenshi mu ntambara yari ishyamiranyije Abarundi ariko agakunda kurokoka ariyo mpamvu bamuhimbye akazina ka "Pita".

Muri 2003, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guvernoma y’Inzibacyuho ya President Domitien Ndayizeye.

Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida wa Republika y’Uburundi n’inteko y’abadepite tariki 19 Kanama 2005 arahira kuri 26 Kanama 2005.

Mu kwa Kane 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha. Abashyigikiye Nkurunziza bemeza ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuko ubwo yatorerwaga kuba Perezida bwa mbere atatowe n’abaturage bose.

Hashize iminsi igera ku icumi abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe bigaragambya, hari hamaze gupfamo 12. Ibihumbi byinshi by’abarundi byari bimaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, Tanzaniya na Congokubera imidugararo.

Nkurunziza yari umurokore utabihisha kuko yavugaga ko yavutse ubwa kabiri, akaba yari anazwiho gukunda imikino cyane cyane ruhago ndetse no gutwara igare.

Yavukanye n’abavandimwe barindwi, babiri baguye mu ntambara yo mu 1993 abandi batatu baguye ku rugamba rwa CNDD-FDD. Yari asigaranye na mushiki we umwe.

Pierre Nkurunziza yashakanye n’umufasha we Denise Bucumi Nkurunziza mu 1994, bakaba bafitanye abana batanu.

Ibitekerezo

  • None se ko mbona inkuru ntaho ihuriye n’umutwe wayo? Muratubwira amabwiriza yo gushyingura hanyuma mukigira mu mateka ye n’ay’urugamba yarwanye muri CNDD FDD?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa