skol
fortebet

Havumbuwe ukuntu umuntu yakwipima SIDA

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda hagiye gutangira uburyo bushya bwo kwipima agakoko gatera SIDA. Ubushakashatsi bwagaragaraje ko ubu buryo buzafasha cyane abashakanye.
Minisiteri y’ ubuzima mu gihugu cya Uganda iravuga ko igiye korohereza abatuye iki gihugu kugerwaho n’ uburyo umuturage akoresha akamenya uko ahagaze ku bijyanye n’ ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA.
Muri ubu buryo bushya umuturage niwe ubwe wipima akamenya niba yaranduye cyangwa niba akiri muzima. Ni uburyo budakoresha amaraso nk’ ubusanzwe (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda hagiye gutangira uburyo bushya bwo kwipima agakoko gatera SIDA. Ubushakashatsi bwagaragaraje ko ubu buryo buzafasha cyane abashakanye.

Minisiteri y’ ubuzima mu gihugu cya Uganda iravuga ko igiye korohereza abatuye iki gihugu kugerwaho n’ uburyo umuturage akoresha akamenya uko ahagaze ku bijyanye n’ ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA.

Muri ubu buryo bushya umuturage niwe ubwe wipima akamenya niba yaranduye cyangwa niba akiri muzima. Ni uburyo budakoresha amaraso nk’ ubusanzwe bumenyerewe.

Uwipima afata agakoresha kabugenewe aba yahawe n’ abaganga cyangwa abandi babiherewe uburenganzira akagashyira mu kanya hanyuma akavoma amatembabuzi yo mu kanwa.

Iyo yanduye agakoko gatera SIDA ako gakoresho kamwereka udukoni tubiri yaba akiri muzima akabona agakoni kamwe.

Dail Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Makerere ishami ryigisha ibijyanye n’ ubuvuzi bwagaragaraje ko igisubizo kiboneka mu minota iri munsi ya 20.

Muri ubu bushakatsi abagabo 7 mu bagabo 10 biyandikishije ngo bakorerweho ubushakashatsi nibo bemeye kwipima batatu barabyaga.

Dr Joseph Matovu, umwarimu muri Kaminuza ya Makerere wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yatangaje ko ubu buryo bwo kwipima agakoko gatera SIDA hifashishijwe agakoresho umuntu ashyira mu kanwa bwitwa antibody mu gihe ubusanzwe bukoreshwa bwo gupimwa agakoko gatera SIDA hafashwe amaraso bwitwa antigen.

Umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu yo kurwanya SIDA muri Uganda Dr Joshua Musinguzi, yavuze ko ubu buryo bwo kwipima agakoko gatera SIDA bwemewe yongeraho ko bunizewe.

Yavuze ko ubu buryo bugiye gutangira gukoreshwa muri iki gihugu cya Uganda. Ngo umugore utwite azajya ajya kwipimisha abaganga bamuhe aka gakoresho nagera mu rugo yereke umugabo we uko kwipima bikorwa.

Aka gakoresho ntabwo kari katangira gucuruzwa muri pharmacy zo muri iki gihugu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa