skol
fortebet

Hosni Mubarak wayoboye Misiri imyaka 30 yapfuye

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida w’ igihugu cya Misiri,Muhammad Hosni El Sayed Mubarak,wamaze imyaka 30 ku butegetsi yapfuye ku myaka 91 y’amavuko.

Sponsored Ad

Hosni Mubarak wakuwe ku butegetsi n’igisirikare mu mwaka wa 2011 yaryamiye ukuboko kw’abagabo ku myaka 91.

Mubarak yakuwe ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abanya Misiri mu ruhererekane rw’imyigaragambyo yaranzwe mu bihugu by’abarabu myaka 10 ishize.

Mubarak akimara kuva ku butegetsi, yatawe muri yombi akatitwa igifungo cya burundu ashinjwa urupfu rw’abantu 900 bari mu myigaragambyo yo kumwamagana mu mwaka wa 2011 bishwe n’abashinzwe umutekano.Uru rubanza rwateshejwe agaciro ararekurwa mu 2017.

Urupfu rwe rwatangajwe na televiziyo y’igihugu yavuze ko yapfuye ari kubagwa uburwayi butatangajwe gusa ivuga ko ubuzima bwe bwari bumeze nabi cyane.Mbere y’aho, ikinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga Al-Watan cyari cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro bya gisirikare.

Hosni Mubarak yabaye perezida wa Kane wa Misiri kuva mu mwaka wa 1981 nyuma y’urupfu rwa Perezida Anwar Sadat, aza gukurwa ku butegetsi n’abaturage ndetse n’igisirikare abumazeho imyaka 30.

Umukwe wa Mubarak witwa General Mounir Thabet,yabwiye AFP ko sebukwe yapfiriye mu bitaro bya Galaa military hospital.

Ibiro bya perezidansi ya Misiri byavuze ko byunamiye perezida Mubarak byise “umuyobozi w’igisirikare akaba n’intwari y’intambara.”

Ku butegetsi bwa Mubarak, igisirikare cya Misiri cyahawe amamiliyarimenshi y’amadorari, ariko ubushomeri, ubukene no kurya birimakazwa.

Mubarak wahoze ari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere azashyingurwa mu irimbi rya gisirikare ariko igihe bizabera nticyatangajwe.

Ibitekerezo

  • Yategetse Egypt igihe kinini.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    Yategetse Egypt igihe kinini.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa