skol
fortebet

Igihe K’ibyumweru 2 cyari cyashyizweho mu gufunga ibikorwa binyuranye mu Rwanda kubera Coronavirus gishobora kongerwa kigashyirwa no ku zindi nzego

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu banduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kugera ku munani, ndetse ko kubera uburyo iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, igihe cy’ibyumweru bibiri cyari cyashyizweho mu gufunga ibikorwa binyuranye bihuriramo abantu benshi gishobora kongerwa.

Sponsored Ad

Itangazo rya Minisante rivuga ku murwayi mushya wagaragaye ku butaka bw’u Rwanda ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2020.

Rigira riti ‘‘Umugabo w’Umurundi w’imyaka 35 wageze mu Rwanda aturutse Dubai, yerekeza i Bujumbura. Yapimwe n’abaganga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, asanganwa ibimenyetso bya Coronavirus.’’

Uyu Murundi yabaye umuntu wa munani ugaragaweho Coronavirus mu Rwanda. Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe, hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Mu itangazo yagize iti “Tuributsa kandi ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n’abari kwita ku barwayi.’’

Minisante yatangaje ko mu gihe Coronavirus yakomeza gukara, ibyumweru bibiri [kuva ku wa 14 Werurwe 2020] byo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi byashyizweho mu guhangana nayo bishobora kongerwa.

Iti “Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.’’

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Iki cyorezo byemejwe ko cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo cyatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Hakomeje kugenda hemezwa n’abandi bantu basanganywe ubu bwandu, bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe kurwanya Ibyorezo, Dr José Nyamusore, yatangaje ko abantu bamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, bakomeje kwitabwaho kandi bari koroherwa, ku buryo mu minsi mike bashobora gusezererwa.

Yagize ati “Bameze neza cyane, barakurikiranwa neza, bamwe muri bo nta n’ibimenyetso bakigaragaza, ubu dutegereje kubakurikirana hanyuma turebe, mu minsi mike tubakorere isuzuma rya kabiri turebe ko virusi zashizemo, ubundi batahe. Turakurikiza uko bagenda boroherwa, ariko ntabwo byatinda kuko barimo kugenda bakira neza.”

Coronavirus nta muti n’urukingo irabonerwa, ariko abaganga bo mu Bushinwa barakataje bashaka umuti ndetse n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye kugerageza urukingo rwayo.

Inzego z’ubuzima zitanga inama ko ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa