skol
fortebet

Igihe Pierre Buyoya azashyingurirwa muri Mali cyamaze kumenyekana

Yanditswe: Saturday 26, Dec 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi,Major Pierre Buyoya,benshi muri iki gihugu bafata nka kizigenza mu guhirika ubutegetsi azashyingurwa I Bamako mu gihugu cya Mali yari asanzwe yarasabyemo ubuhungiro,kuwa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020.

Sponsored Ad

Pierre Buyoya bikaba bivugwa ko yishwe n’icyorezo cya Covid-19 aho yapfiriye mu gihugu cy’ubufaransa aho yari yagiye kwivuza iyo ndwara.

Bwana Pierre Buyoya watabarutse ku myaka 71 y’amavuko,yapfuye yarakatiwe igifungo cya Burundi n’urukiko rukuru mu Burundi ndetse ukaba yari yaramaze gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

Buyoya yavutse mu mwaka wa 1949 ndetse yatabarutse yari amaze ibyumweru bitatu yeguye ku mwanya w’Intumwa ya Afurika yunze Ubumwe muri Mali.

Yavuze ko yeguye kugira ngo abone umwanya wo gukurikirana neza urubanza rwe inkiko zo mu Burundi zari ziherutse kumucira zikamukatira igifungo cya burundu ahamijwe icyaha cyo kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior na we wayoboye u Burundi.

Mu bihe bitandukanye Petero Buyoya yayoboye u Burundi yajyaga ku butegetsi abanje guhirika uwari uburiho.

Ubwa mbere hari kuva mu mwaka wa 1987 kugeza mu wa 1993 nyuma abusubiraho kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2003.

Muri uyu mwaka wa 2020, igihugu cy’u Burundi kibuze abakiyoboye babiri kuko muri Kamena uyu mwaka na Perezida Petero Nkurunziza wayoboye iki gihugu na we yapfuye azize indwara y’umutima gusa amakuru akaba yaravuzwe cyane ko na we mu by’ukuri yaba yarazize Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa