skol
fortebet

Igihugu cyari kitarageramo Coronavirus muri Afurika cyatangaje umurwayi wayo wa mbere

Yanditswe: Wednesday 13, May 2020

Sponsored Ad

Igihugu cya Lesotho kimaze kwemeza umuntu wa mbere wanduye coronavirus - kikaba kibaye icya nyuma igezemo ku mugabane w’Afurika.

Sponsored Ad

Iki gihugu cy’imisozi gifite ubutegetsi bwa cyami, kizengurutswe uko cyakabaye n’Afurika y’epfo.

Afurika y’epfo yo ikaba imaze kwemeza abantu 11,350 banduye Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Uwo muntu umwe wanduye coronavirus watangajwe muri Lesotho yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe ku bagenzi 81.

Abo bari bavuye muri Afurika y’epfo no muri Arabie Saoudite, nkuko itangazo rya minisiteri y’ubuzima ribivuga.

Mu gihe kibarirwa mu byumweru, hakomeje kumvikana kudashira amakenga ukuntu Lesotho yashoboye kwirinda iki cyorezo nubwo bwose hari urujya n’uruza rwinshi hagati yayo n’Afurika y’epfo bituranye.

Ababarirwa mu bihumbi amagana mu baturage ba Lesotho bakora akazi gatandukanye muri Afurika y’epfo.

Umupaka ugabanya ibihugu byombi wafunzwe ubwo ibihugu byombi byajyaga mu bihe bidasanzwe bya ’guma mu rugo’ mu mpera y’ukwezi kwa gatatu.

Icyo gihe abakozi bakora imirimo ya nkenerwa cyane ni bo bonyine bemerewe gukomeza urwo rujya n’uruza.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru EyeWitness News cyo muri Afurika y’epfo mu byumweru bicye bishize, Minisitiri w’imari wa Lesotho, Moeketsi Majoro, yasabye ko abashaka gutahukanwa bavuye muri Afurika y’epfo bakwihangana bakaba bahagumye.

Yari afite ubwoba ko bamwe bashobora gutahukana iyo virusi.

Yavuze ko ibyo byari kuba umutwaro ukomeye ku gihugu gisanzwe gifite urwego rw’ubuvuzi rufite intege nke.

Lesotho ntabwo ifite ubushobozi bwa ngombwa bwo gupima Covid-19, rero ibizamini byo kwa muganga biri koherezwa muri Afurika y’epfo gupimirwayo mu kigo cy’igihugu cyo kurwanya indwara zandura (NICD).

Hari bamwe bavuze ko ibi bishobora gutuma habaho gucyerererwa atari gusa mu kumenya abanduye no gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’iyi virusi, ahubwo no gucyerererwa mu kuvura abanduye.

Minisiteri y’ubuzima ya Lesotho yagize iti:

"Kugeza ubu tumaze kohereza ibizamini by’abantu 597 gupimwa mu kigo NICD, 295 muri bo ntayo banduye, naho kuri 301 turacyategereje ibisubizo".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa