skol
fortebet

Imbwa iri kugemurira ibyokurya abaturanyi bayo kugira ngo batava mu rugo bakandura Coronavirus [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

Imbwa yitwa Sundance [Sunny] yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa gitangaje iri gukora cyo kugemurira abantu baturanye na nyirayo ibyokurya kugira ngo badasohoka hanze bakandura Coronavirus.

Sponsored Ad

Uwitwa Karen Evelth n’umuturanyi we Renee Hellman barwaye indwara zidakira ndetse basabwe kuguma mu rugo burundu kubera ko iki cyorezo iyo gihuye n’umuntu ufite indwara zidakira gihita kimuhuhura.

Uyu Karen akimara kubona ko ubuzima butazaborohera,yahisemo gutoza iyi mbwa ye kujya igaburira uyu muturnyi we Renee waheze mu rugo.

Iyi mbwa buri gitondo ikora urugendo rugufi muri Colorado,US, ijyana ibiryo mu rugo rwa Renee wagumye mu rugo kubera COVID 19.

Iyi mbwa ihabwa akantu karimo ibyo kurya ikagafata mu kanwa yarangiza ikakageza kwa Renee ikongera kugaruka.

Iyi mbwa imaze ibyumweru bike itanga ubu bufasha ndetse ngo izakomeza kugeza igihe iki cyorezo kizagabanyiriza ubukana.

Renee yavuze ko Karen ari umuturanyi mwiza uhora witeguye kumwitaho ndetse yishimira kubona iyi mbwa yitwa Sunny buri gitondo imuzaniye icyo kurya.


Ibitekerezo

  • Iryotungo riranezereje cyaneee! Burya abantubadakoreyana , amatungo yayikorera. Ndabishyimye pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa