skol
fortebet

Imibereho y’abagore bafite ubwanwa n’ubwoya bwinshi ku mubiri utamenye

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Hirya no hino ku isi hari abagore usanga bafite ubwanwa rimwe na rimwe bakaburusha n’abagabo.Bamwe muri aba bavuga ko biterwa n’uburwayi abandi ngo niko baba baravutse.
Harnaam Kaur ni umwe mu bantu b’igitsina gore bafite ubwanwa bwinshi kurusha n’abagabo batari bake wabashije kwiyakira. Harnaam Kaur afite imyaka 26 y’amavuko akaba ari umwongereza ufite inkomoko mu buhinde.
Ubwo yari afite imyaka 11 yafashwe n’indwara imutera kumera ubwanwa n’ubwoya bwinshi ku mubiri , abaho yihebye agerageza (...)

Sponsored Ad

Hirya no hino ku isi hari abagore usanga bafite ubwanwa rimwe na rimwe bakaburusha n’abagabo.Bamwe muri aba bavuga ko biterwa n’uburwayi abandi ngo niko baba baravutse.

Harnaam Kaur ni umwe mu bantu b’igitsina gore bafite ubwanwa bwinshi kurusha n’abagabo batari bake wabashije kwiyakira. Harnaam Kaur afite imyaka 26 y’amavuko akaba ari umwongereza ufite inkomoko mu buhinde.

Ubwo yari afite imyaka 11 yafashwe n’indwara imutera kumera ubwanwa n’ubwoya bwinshi ku mubiri , abaho yihebye agerageza kujya yogosha umubiri bitewe n’ipfunwe byamuteraga muri bagenzi be.

Ageze ku myaka 16, yafashe icyemezo cyo kutazongera kwiyogosha nyuma yo kubatizwa mu idini ribuza abayoboke baryo kogosha umusatsi uri ku mubiri wabo ryitwa Sikhism.

Kwiyakira ntibyamworoheye gusa ngo uburyo yakoreshaga apfura ubwanwa byaramubabaza cyane ahitamo kubireka.

Harnaam ngo abantu baramubonaga bakamuserereza bikamutera kwiyanga, agashaka no kwiyahura gusa byageze aho yumva ibyo byose arabirambiwe.

Harnaam yageze aho ariyakira, avuga ko yishimiye ubuzima bwe kandi akagira inama n’abandi bagore bose kwishimira imiterere y’umubiri wabo no gukunda ubuzima ubwo aribwo bwose baba babayemo.

Urugero rw’undi mugore ufite ubwanwa bwinshi ni Rose Geil umunyamerikakazi w’imyaka 40.

Uyu afite imyaka 13, nibwo yatangiye kumera umusatsi ahantu hose mu maso, mu gatuza, ku maboko yabonaga bidasanzwe.

Rose byamusabaga kujya abyuka buri gitondo mbere yuko ajya ku ishuri akabanza akiyogosha; ku buryo yaba umuryango we ndetse n’inshuti ze za hafi nta warubizi.
Yaje kuvumburwa na nyina umunsi umwe ari kuwa gatandatu yibagiwe kogosha.

Rose n’ababyeyi be bagerageje gukora ibishoboka byose ngo bireke gukomeza kwiyongera, bamujyana no kwa muganga gusa biranga.

Yamaze imyaka 26 yogosha ubwanwa bwe, yambara n’imyenda ipfutse ahagaragaza ubwoya ku mubiri we, Gusa nyuma yahisemo kwiyakira arabureka burakura kuko n’ibikoresho yakoreshaga byamuhendaga kandi bikanamubabaza.

Hakomeje kugenda hagaragara abagore bafite ubwanwa gusa kwiyakira bigora bake kuko ntibiba bisanzwe.

Inkuru ya Royal Tv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa