skol
fortebet

Impinja eshatu zishwe no kubura umwuka biturutse ku mvura y’ amahindu

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Impinja eshatu zari mu bitaro bya Kisiizi biherereye mu karere ka Rukungiri mu gihugu cya Uganda zapfuye bitewe n’ imvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by’ iki gihugu igateza umwuzure umuriro w’ amashyanyarazi ukabura.
Rev Joshua Bwebale uyobora ibi bitaro yatangaje ko izi mpinja eshatu zari muri ibyo bitaro zongererwa umwuka wa Oxygene n’ ibyuma bikoreshwa n’ umuriro w’ amashyanyarazi.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko biturutse ku mvura y’ amahindu imaze iminsi itatu igwa muri iki gihugu, (...)

Sponsored Ad

Impinja eshatu zari mu bitaro bya Kisiizi biherereye mu karere ka Rukungiri mu gihugu cya Uganda zapfuye bitewe n’ imvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by’ iki gihugu igateza umwuzure umuriro w’ amashyanyarazi ukabura.

Rev Joshua Bwebale uyobora ibi bitaro yatangaje ko izi mpinja eshatu zari muri ibyo bitaro zongererwa umwuka wa Oxygene n’ ibyuma bikoreshwa n’ umuriro w’ amashyanyarazi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko biturutse ku mvura y’ amahindu imaze iminsi itatu igwa muri iki gihugu, umuriro w’ amashyanyarazi kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri wabuze, bajya kwatsa moteri bagasanga inzu ibamo moteri y’ ibitaro yarengewe n’ amazi kubera umwuzure, bayatsa ikangwa kwaka. Ibi ngo nibyo byabaye intandaro yo kuba ibyo bibondo byarishwwe no kubura oxygene.

Madamu Kate Rwomushana, umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’ abana muri ibi bitaro yatangaje ko iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ushize.

Ati “Dufite ubwoba ntabwo tuzi icyo turi bukore iyi mvura niramuka ikomeje” .Dail monitor dukesha iyi nkuru yanditse ko ibi uyu mugore yabitangaje ejo hashize ku wa Mbere tariki 11 Nzeri.

Ubuyobozi bw’ ibi bitaro buvuga ko bwugarijwe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ amazi kuko amatiyo yagezaga amazi muri ibi bitaro yangije n’ umuvu w’ umwuzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa