skol
fortebet

Indege 2 zagonganiye mu kirere abantu 05 bahita bahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 11, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Indege ebyiri ntoya zagonganiye mu kirere mu burengerazuba bw’Ubufaransa, abantu batanu bahita bahasig ubuzima nk’uko bitangazwa n’abategetsi.

Sponsored Ad

Izi ndege zagonganiye mu majyepfo y’umujyi wa Tours ejo ku wa gatandatu mu masaha y’umugoroba.

Abashinzwe ubutabazi, harimo n’abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 50 bahise bahagera, bazimya aho izo ndege zahanukiye.

Nta wundi muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke izo ndege zimaze gukora impanuka.

Indege ntoya yarimo abantu babiri yaguye ku ruzitiro rw’inzu mu mujyi wa Loches uri ku birometero hafi 46 mu majyepfo y’umujyi wa Tours.

Umwe mu babonye ibyabaye yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko imwe yakoreye impanuka ku nsinga z’amashanyarazi ihita ishya.

Iyindi nini ya DA40 ya kompanyi Diamond, yaguye kuri metero zirenga gato ijana, ahantu hataba abantu, ikaba yarimo ba mukerarugendo batatu.

Umwe mu bayobozi b’akarere Nadia Seghier yabwiye AFP ati: "Abo bantu batanu bose bapfuye".

Nta bisobanuro byatanzwe muri ako kanya ku bijyanye n’imyirondondoro y’abo bantu bahasize ubuzima cyangwa icyateye iyi mpanuka.

Igipolisi cyo muri ako karere cyahise gitangira iperereza.

Utwo turere byabereyemo twafunzwe, abahatuye basabwa kuguma mu mazu yabo.

Genevieve Allouard-Liebert, umwe mu babibonye, akaba asanzwe aba muri ako karere, avuga ko yumvise ikintu gikubise cyane igihe izo ndege zagwaga hasi. Avuga ko we n’umugabo we babonye umugabo ahanutse ava muri iyo ndege nini igihe yarimo kugwa ku bisenge by’inzu hafi yabo.

Impanuka nk’izi aho indege zigonganira mu kirere ntakunze kuboneka. Iheruka mu Bufaransa kandi yari ikomeye ni iyabaye mu karere ka Quiberon Bay mu 1998, igihe indege ya Beechcraft 1900D yagonganaga n’indi ntoya, abantu 15 bakaba ari bo bapfuye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa