skol
fortebet

Indege ikoreshwa mu gushimisha abantu yagwiriye inzu ituwe ihitana umuntu

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Kugeza ubu umuntu umwe niwe watangajwe ko yapfuye ubwo imwe mu ndege zikoreshwa mu gushimisha abantu yahanutse ikitura ku rugo rutuwe.

Sponsored Ad

Uwapfuye ni umwe mu bari bayitwaye, naho uwo bari bafatanyije yakomeretse ubwo iyi ndege yagwaga ku nzu iri mu mujyi wa Kamloops mu ntara ya British Columbia.

Amashusho yafashwe agaragaza ko umupilote wayo umwe yabashije kuyivamo itarisekura hasi.

Iyi ndege yarimo iguruka mu mu myiyereko ishimishije yo "guha icyubahiro Abanyacanada bari mu bikorwa byo kurwanya Covid-19" nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’ikipe y’abazigurutsa.

Bene izi ndege zishimisha abantu kuko zikaraga mu buryo butangaje mu kirere. Uku guhanuka kwayo kwabaye ejo ku cyumweru hashize umwanya muto ihagurutse ngo yiyerekane.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Canada cyatangaje kuri Twitter ko "kibabajwe no kumenyesha ko umwe mu batwara indege za CF Snowbirds yapfuye undi agakomereka bikomeye".

Nyuma iki gisirikare cyatangaje ko uwakomeretse ibikomere bye bidashobora kumuhitana.

Videwo yashyizwe kuri Twitter yerekana indege ebyiri ziguruka mbere y’uko imwe ifatwa n’inkongi.

Umwe mu wabonye uko byagenze yabwiye CBC ati: "Imwe yakomeje indi tubona imyotsi ku mpande ebyiri, umwe wabonaga ari umwotsi undi ari ikibatsi cy’umuriro"

Yavuze ko yahise ihanuka maze bakabona umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka.

Iyi ndege yikubise ku nzu ariko igwa mu busitani bw’imbere y’inzu ituwe, abayibamo basohoka biruka bagerageza kuyizimya.

Kenny Hinds utuye hafi y’aho yaguye yabwiye Associate Press ati: "Nahise niruka njyayo mpagera hashize nk’umunota umwe iguye, nasanze abahatuye bari kugerageza kuyizimya kuko yanikubise ku nzu".

Yongeraho ati: "Urebye igice kinini cyayo cyaguye imbere y’inzu ariko ibaba cyangwa ikindi gice byinjiye mu gisenge".

Amafoto y’ibinyamakuru muri Canada yerekana umutaka wo mu ndege ku gisenge cy’inzu.

Mu kwezi kwa cumi, indege nk’iyi yaguye mu gace kadatuwe i Atlanta muri Amerika gusa umupilote yabashije kuyivamo itarisekura hasi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa