Kigali
dnd

Indege ya Gisirikare ya Afurika y’Epfo yakoreye impanuka I Goma [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 5470

Indege ya Gisirikare ya Afurika y’Epfo[South African Air Force (SAAF) C-130BZ] yari mu butumwa bwa MONUSCO mu Burasirazuba bwa D.R.Congo,yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Goma ubwo yageragezaga guparika.



Amashusho n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyi ndege ya moteri 4 iri gucumba umwotsi nyuma yo kurenga inzira y’ikibuga k’indege k’i Goma ikagwa mu byatsi bigikikije.

Ikinyamakuru Radio Okapi cyatangaje ko nta muntu wapfiriyemo gusa nta makuru ahagije aratangwa kuri iyi mpanuka n’icyayiteye.Abatabazi bahise batabara barayizimya ubwo yari itangiye gushya.

Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo,Siphiwe Dlamini, yavuze ko iyi ndege yari mu butumwa bwa MONUSCO,yakoze impanuka ivuye gutanga ibikoresho mu gace ka Beni.

Ati "Indege ya C130 ya South African Air Force yari mu nzira igaruka i Goma ivuye Beni gutanga ibikoresho, ubwo yakoraga impanuka.Nta muntu n’umwe wakomerekeye mu mpanuka ariko ikipe y’abashakashatsi yatangiye gucukumbura ngo irebe icyateye iyi mpanuka."

Dlamini yabwiye abanyamakuru ko barabona andi makuru arambuye namara kuboneka.

Amakuru aravuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa C130 yazaga I Goma ivuye I Beni itangiritse cyane ko yarimo abasirikare .Andi makuru aravuga ko moteri yayo y’ibumoso ariyo yagize ikibazo cyatumye iparika nabi.

Abasirikare 59 ndetse n’abakozi bo muri iyi ndege bayivuyemo ari bazima nkuko byatangajwe.

Kuwa 24 Ugushyingo 2019, nabwo indege ntoyaya Dornier 228-200 ya kompanyi Busy Bee ,yarimo abagenzi 17 ibavanye I Goma yerekeza mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yahiriye ku kibuga cy’indege cya Goma igihaguruka abantu benshi barimo n’abari bayirimo barapfa.

Iyi ndege yabuze uburinganire igwa mu gace kitwa Mapendo-Birere mu mujyi wa Goma hejuru y’inzu z’abantu aho yishe umuryango umwe wari mu nzu witegura kujya gusenga.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inzige nyinshi zirunze ku ndege ya Ethiopian Airlines abapilote barahuma...

Inzige [locust] nyinshi cyane zateye mu gihugu cya Ethiopia zatumye indege...
14 January 2020 Yasuwe: 4497 0

Papa Benedict XVI yanenze mugenzi we Papa Francis wamusimbuye kubera...

Papa Benedict XVI wacyuye igihe yatangaje ko adashyigikiye ibyo koroshya...
13 January 2020 Yasuwe: 2534 1

Abanya Nigeria bibasiye Perezida wabo Buhari wamereye umukobwa we gukoresha...

Benshi mu baturage bo muri Nigeria banenze perezida wabo Muhammadu Buhari...
13 January 2020 Yasuwe: 3463 0

Iran yashyize yemera ko yarashe itabishaka indege ya Ukraine yaguyemo...

Igisirikare cya Irani cyemeje ko cyarashe "kitabishaka" ya ndege ya Ukraine...
11 January 2020 Yasuwe: 2416 0

Iran yavuze ko itarashe indege itwara abagenzi ya Ukraine

Abayobozi bo mu burengerazuba bw’isi baravuga ko hari ibimenyetso bigaragaza...
10 January 2020 Yasuwe: 1433 0

Australia: Abayobozi basabye abaturage ibihumbi 500 guta ingo zabo...

Abayobozi ba Australia barasaba abaturage bagera ku bihumbi magana atanu...
10 January 2020 Yasuwe: 2640 1