Kigali
startimes

Indege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yongeye gukora impanuka Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 6174

Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines yemeje amakuru y’uko indege yayo yakoze impanuka ku kibuga cy’indege cya Juba muri Sudani y’epfo ubo yageragezaga guhaguruka.



Amakuru aravuga ko iyi ndege yanyereye ita inzira ubwo yarimo igerageza gufata ikirere.

Iyi kompanyi yasohoye ubutumwa ivuga ko abakora muri iyo ndege hamwe n’abagenzi bahise bayivamo kandi ko bose bameze neza.

Ethiopian Airlines yavuze ko ku kibuga cya Juba harimo hagwa imvura nyinshi kandi hanyerera bituma indege yayo ikora impanuka inasaba imbabazi ku ngaruka byateje.

Ethiopian Airlines yanze gutanga amakuru menshi kuri iyi ndege gusa abayibonye bakwirakwije amakuru ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko iyi ndege yitwa Bombardier Dash-8 Q400.

Umupilote w’iyi ndege yarwanye nayo ubwo yananirwaga kubona inzira kubera ikirere cyari kimeze nabi birangira ayitaye mu gisambu hafi y’ikibuga cy’indege.

Amafoto yafashwe yagaragaje iyi ndege yangiritse cyane nyuma yo kugwa nabi ndetse ngo yahagurutse saa 17:15 iva Juba yerekeza Addis Ababa.

Abagenzi bari muri iyi ndege batavuzwe umubare, bahise bafatwa bajya gucumbikirwa ndetse bamwe bari bahungabanye bitabwaho by’umwihariko.

Kuwa 10 Werurwe 2019, indege ya Boeing 737 Max ya Ethiopian Airlines yari ivuye Addis Ababa ijya i Nairobi yakoze impanuka abari bayirimo 157 bose bahasiga ubuzima.





Ethiopian Airlines yanze gutanga amakuru ahagije ku ndege yayo yakoze impanuka

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye yahembye umugore wabyaye abana 3...

Umugore wa Perezida w’u Burundi witwa Angélique NDAYISHIMIYE yagaragaye ku...
12 July 2020 Yasuwe: 1942 0

Donald Trump wasuzuguraga cyane agapukamunwa yavuye ku izima...

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yambaye agapfukamunwa...
12 July 2020 Yasuwe: 938 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Coronavirus yandurira mu mwuka

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Coronavirus yandurira mu mwuka mu gihe...
11 July 2020 Yasuwe: 1796 0

Hasohotse inyandiko nshya zivuga birambuye ibihe bya nyuma bya George...

Inyandiko z’urukiko zivuga uburyo George Floyd yatakambye akanavuga amagambo...
9 July 2020 Yasuwe: 1162 0

Abantu 5 batawe muri yombi bazira gutegura umugambi wo gushaka umukobwa...

Muri Kenya haravugwa inkuru y’abantu batanu batawe muri yombi bazira...
9 July 2020 Yasuwe: 1254 0

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yatabarutse avuye mu nama

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire,Amadou Gon Coulibaly yaraye apfuye nyuma...
9 July 2020 Yasuwe: 785 2