skol
fortebet

Indege ya Ukraine yarimo abantu 180 yakoreye impanuka muri Iran abagenzi bose barapfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Indege y’ igihugu cya Ukraine yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari itwaye abantu 176 n’abapilote bayo yakoreye impanuka mu gihugu cya Irani hafi y’ikibuga cy’indege nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri ico gihugu.

Sponsored Ad

Televiziyo y’igihugu cya Iran yavuze ko nta muntu n’umwe warokotse muri iyi mpanuka y’indege yabaye kuri uyu wa 08 Mutarama 2020,irimo abagenzi biganjemo abanya Iran.

Ibinyamakuru byo muri Iran bivuga ko iyi ndege yaguye mu gisambu hafi y’ahitwa Parand mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Tehran,nyuma y’iminota mike ihagaurutse.

Umuvugizi wa Minisiteri y’imihanda no gutwara abantu muri Iran,Qassem Biniaz,yavuze ko umuriro wadutse muri moteri imwe y’iyi ndege,pilote wayo ananirwa kuyiyobora birangira ikoze impanuka.

Amakuru ya mbere yavuze ko abantu 180 aribo bari muri iyi ndege gusa andi aravuga ko ari abantu 176.

Umunyamakuru wa Associated Press wageze aho iyi ndege yaguye,yavuze ko yahise isandara ndetse ko ibisigazwa byayo byandagaye hirya no hino mu murima yaguyemo.

Nkuko abashinzwe urugendo rw’izi ndege babivuze,iyi ndege yagombaga guhaguruka i Tehran mu gitondo saa 5:15 (01:45 GMT),yerekeza mu mujyi wa Kyiv ariko urugendo rwakereweho isaha ihaguruka saa 6:12 za mu gitondo.

Ibiro ntaramakuru byo muri Irani, Fars, bivuga ko iyo ndege ya kompanyi y’indege ya Ukraine, Ukraine International Airlines, yakoze impanuka hashize umwanya muto ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Irani, Imam Khomeini.

Ntawe uzi niba haba hari isano ry’iyi ndege n’umwuka mubi hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakipe y’ubutabazi yoherejwe ahabereye iyi mpanuka hafi y’icyo kibuga cy’indege ariko iyi ndege ngo yahise ishya ikimara kugera hasi.

Iyi Boeing 737-800 biravugwa ko yakoze impanuka kubera ibibazo tekiniki yagize nkuko Ali Khahshani ushinzwe itangazamakuru kuri iki kibuga cy’indege yabivuze.

Umuvugizi w’ikigo cya Iran gishinzwe ubutabazi, Mojtaba Khaledi,yavuze ko bohereje imbangukiragutabara nyinshi aho iyi ndege yaguye ariko ngo nta cyizere ko hari uwarokotse.

Yagize ati “Indege iri gushya ariko twohereje amakipe y’ubutabazi,wenda turabasha gutabara bamwe mu bagenzi.”

Video yashyizwe ku rubuga rwa ISNA yagaragaje iyi ndege iri kugurumana nyuma yo kwitura hasi.

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.

Abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Boryspil airport I Kyiv, babwiye Associated Press ko abagenzi bari muri iyi ndege ari abanyeshui bo muri Iran bari bagarutse muri Ukraine nyuma y’ibiruhuko by’iminsi mikuru.Boeing yavuze ko iratanga amakuru arambuye nyuma.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa