skol
fortebet

Indonesia: Abafashwe banze banze kwambara agapfukamunwa bari gutegekwa gucukura imva z’abahitanwe na Covid-19

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cya Indonesia,abaturage bari gufatwa batambaye udupfukamunwa bari gutegekwa gucukura ku ngufu imva z’abahitanwe n’icyorezo cya Covid-19 kimaze koreka isi yose.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro wafashwe n’abayobozi mu rwego rwo gukanga abaturage bagenda biguruntege mu kubahira amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo n’iri ryo kwambara agapfukamunwa aho ugiye hose.

Kuwa 09 Nzeri 2020,abagabo 3 bakuze n’abakiri bato 5 bo mu gace ka Gresik Regency, muri East Java bafashwe batambaye agapfukamunwa bategekwa kujya gucukura izi mva z’abishwe na Covid-19.

Nubwo muri Indonesia hose ari itegeko kwambara agapfukamunwa,muri iki gihugu bamwe mu baturage banga kukambara bigatuma iki cyorezo gikwirakwira.

Kugeza ubu muri Indonesi hamaze kwandura abantu basaga ibihumbi 230.Abarenga ibihumbi 160 bamaze gukira mu gihe abantu 9,100 bamaze guhitanwa na Covid-19.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Leta ya Indonesia yategetse ko abantu bose bambara udupfukamunwa inasaba abayobozi b’inzego zibanze gushyiraho ibihano ku batazabyubahiriza.

Inzego za Polisi,iza Gisirikare n’abanyamategeko nibo bakomeje gukangurira abantu kwibuka kwambara udupfukamunwa mu gace kitwa Cerme aho ufashwe atakambaye acibwa amande y’ama rupiya ibihumbi 150,000 angana n’amadolari 10.

Umuyobozi wa Cerme witwa Suyono yabwiye CNN ko abaturage bamaze kumenyera ibihano,birimo no gutera pompaje cyangwa gukubura imihanda.

Yavuze ko iki gihano gishya cyo gucukura imva kiraza gutuma abaturage barushaho kumva agaciro ko kwambara agapfukamunwa no kumenya neza ingaruka za Covid-19.

Mu ntangiriro za Nzeri,umugabo umwe yafashwe atambaye agapfukamunwa ategekwa kuryama mu mva amaze kukagura hanyuma abanyamakuru na rubanda bamufata amashusho mu mujyi wa Jakarta.

Ntabwo biramenyekana niba izi ngamba zikarishye ziri kugabanya umubare w’abanduye gusa muri Asia y’amajyepfo, Philippines niyo ifite abanduye benshi.


Muri Indonesia abafashwe batambaye agapfukamunwa bahanishwa gucukura imva cyangwa bagashyirwa mumva bakambaye bagahabwa urw’amenyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa