skol
fortebet

Indonesia: Bisi yarimo abantu 50 yahanutse ku manga ireshya na metero 150 igwa mu mugezi

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2019

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 28 baguye mu mpanuka ikomeye ya Bisi yahanutse ku manga ya metero 150 yo mu ntara ya Sumatra y’Amajyepfo mu ijoro ryo kuwa Mbere taliki ya 23 Ukuboza 2019,igwa mu mugezi ufite metero 80 z’ubujyakuzimu.

Sponsored Ad

Iyi bisi yarimo abantu 50,yahanutse kuri iyi manga metero 150 abantu 28 bahita bapfa mu gihe abagera kuri 13 bakomeretse bikabije.

Iyi modoka yavaga ahitwa Bengkulu yerekeza Palembang mu rugendo rw’amasaha menshi.Iyi mpanuka yatewe nuko Feri y’iyi bisi yacitse ikanga gukora nkuko bamwe mu barokotse babitangaje.

Abatabazi 120 bahise bagera ahabereye impanuka bagerageza kurokora abari bagihumeka.

Polisi n’ingabo bari kugerageza gukurura iriya modoka ngo barebe uko bakuramo abahezemo ariko amahirwe y’uko babasanga ari bazima ni make.

Umushoferi wari utwaye iriya bus ngo yataye inzira imodoka ayiboneza mu mugezi ufite amazi asuma cyane n’ubujyakuzima burebure.

Berty Kowaas ushinzwe ubutabazi muri Palembang yavuze ko imirambo yose yajyanwe ku bitaro kugira ngo abantu babashe kubona ababo bari muri iyi bisi.
Umushoferi nabo bakoranaga muri iyi bisi bose baguye muri iyi mpanuka iteye ubwoba.

Muri Indonesia havugwa ikibazo cy’imihanda mibi aho mu ntangiriro z’umwaka ushize,abantu 27 baguye mu mpanuka ya bisi yahanutse ku musozi itwaye ba mukerarugendo mu ntara ya Java.Muri Nzeri umwaka ushize nabwo bisi yari itwaye ba mukerarugendo yaguye mu mugezi ahitwa Bogor abagera kuri 21 barapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa