skol
fortebet

Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yajyanwe mu bitaro

Yanditswe: Sunday 27, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Kabuga Felicien ufungiye mu Bufaransa, biravugwa ko amerewe nabi ndetse yakuwe aho yari afungiwe kubera impamvu z’uburwayi, akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uvuga ko afite imyaka 87 afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu mafaranga ye haguzwemo imihoro myinshi yakoreshejwe mu kwica Abatutsi, ndetse agira uruhare rukomeye mu gushinga radio RTLM, yashishikarizaga gukora Jenoside.

Nk’uko AFP yabitangaje, Kabuga ngo yagombaga gukurwa aho afungiwe muri izi mpera z’icyumweru “kubera impamvu z’uburwayi”, ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro mu murwa mukuru Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw’amara.

Abavoka be bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza kubera uburwayi afite bwa diabète, umuvuduko w’amaraso n’indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose, ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imikorere y’umubiri we no kwibuka. Ibyo bakabiheraho basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa.

Ku wa gatandatu Tariki ya 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo ahitwa Asnières-sur-Seine.

Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa ryabitangaje.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo n’icyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana cyane ko bashyingiranye ubugira kabiri.

Kabuga ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byashishikarije Abahutu kwica Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi,Kabuga yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa ryavuze ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga agomba kohererezwa i Arusha muri Tanzania, akaba ariho aburanishirizwa.

Kugeza ubu afungiwe i Paris, ariko yajuririye Urukiko rusesa imanza arusaba kwemeza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa. Aho afungiye kuva yatabwa muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y’igihe kirekire ashakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa