skol
fortebet

Kayumba Nyamwasa yashyize avuga ku ibura rya Ben Rutabana ryateje umwuka mubi muri RNC

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa RNC, Kayumba Nyamwasa,yashyize avuga ku ibura ry’umwe mu bayobozi b’iri shyaka Ben Rutabana wateje umwuka mubi mu barwanashyaka kugera ubwo bamwe bigomeka.

Sponsored Ad

Aganira n’itangazamakuru ku ibura rya Ben, Kayumba Nyamwasa yavuze ko ntaho ahuriye naryo ndetse ngo nta n’uruhare na rumwe yabigizemo cyane ko ngo uyu mugabo ajya gufata umwanzuro wo kujya muri Uganda atabimubwiye.

Yagize ati "Mbere na mbere Ben ajya kugenda njyewe ntiyigeze anambwira ko agiye kujya muri kariya Karere, ariko nyuma yaho aho batangiriye kuvuga twaje gukora inama mu ihuriro [RNC] abantu bavuga ko Ben agomba kuba hari ahantu yagiye".

Umuryango wa Ben Rutabana uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeli 2019, yerekeza i Kampala muri Uganda. Ku itariki ya 5 y’uko kwezi ngo nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.

Umufasha wa Ben, Diane Rutabana niwe wahishuye ku ikubitiro ko umugabo we ajya kuva mu rugo yavuze ko afitanye ibibazo na bamwe mu bayobozi ba RNC barimo na Kayumba na muramu we, aha hari mu kiganiro yagiranye na BBC mu kwezi kwa 10.

Ibitekerezo

  • Ndasaba Rutabana niba akiriho kureka ibya Politics,kubera ko biteza ibibazo,nubwo bikiza bamwe.Muli Politike habamo inzangano.amatiku,amacenga,ubwicanyi,etc...Imana ishaka ko abantu bakundana,aho guhangana nkuko bimera muli politike.Rutabana aretse politike ahubwo akaza tukamwigisha bible ku buntu,noneho ikamuhindura,akadufasha gukorera imana,nibwo yagira amahoro n’ibyishimo,kandi imana ikazamuhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibyo ntabwo Politike yabimuhesha,ahubwo yatuma azabibura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa