skol
fortebet

Kenya: Leta yateye utwatsi icyifuzo cy’Abaforomo bakomeje kwigaragambya

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Abaforomo bo muri Kenya bakomeje imyigaragambyo yabo nyuma y’uko Leta idahaye agaciro ibyo bigaragambya basaba. Abigaragambya basaba Leta ko ishyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije bishingiye kukuzamura umushahara wabo.
Imyigaragambyo yabanjirije iyi yari yasize Leta ya Kenya yemeye gushyira umukono ku masezerano yizeza abaganga kongererwa umushahara.
Mu gitondo cyo kuwa Mbere 05 Kamena, ishyirahamwe ry’abaganga muri Kenya hamwe n’abarigize bose banze kujya mu kazi ahubwo bigabiza imihanda (...)

Sponsored Ad

Abaforomo bo muri Kenya bakomeje imyigaragambyo yabo nyuma y’uko Leta idahaye agaciro ibyo bigaragambya basaba. Abigaragambya basaba Leta ko ishyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije bishingiye kukuzamura umushahara wabo.

Imyigaragambyo yabanjirije iyi yari yasize Leta ya Kenya yemeye gushyira umukono ku masezerano yizeza abaganga kongererwa umushahara.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere 05 Kamena, ishyirahamwe ry’abaganga muri Kenya hamwe n’abarigize bose banze kujya mu kazi ahubwo bigabiza imihanda yo mu duce dutandukanye tw’igihugu bafite ibyapa bitanga ubutumwa bugira buti “Nta mushahara, Nta kazi, Nta poromosiyo” n’ibindi.

Nk’uko ibaruwa yashyizwe ahagaragara na Reuters mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ibivuga, Leta ya Kenya yateye utwatsi ibyo yemereye imbere y’Abagize Ishyirahamwe ry’Abaforomo.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe Leta ya Kenya irimo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu muri Kanama ku itariki 8, ibintu bishobora guhungabanya imyiteguro.

Maurice Opetu, uhagarariye ishyirahamwe ry’abaganga muri Kenya, yabwiye Reuters ko imyigaragambyo izakomeza kugeza igihe Leta izemerera gushyira mu bikorwa ibyo yabemereye.

Yagize ati “Abaganga bose bari mu myigaragamby kandi biyemeje kuyikomeza kugeza igihe Leta izemerera ibyo bayisaba. Twaraganiye, tugirana amasezerano ariko Leta ngo ntiyiteguye kuyasinya kandi izi neza ibyo twemeranyije twese.”

Amakuru avuga ko kugeza ubu abarwayi batandatu bamaze gushiramo umwuka kuva abaganga banga kujya mu kazi kabo.

Uhagarariye urwego rw’ubuzima, KhadijaShikely, yagize ati “Kuva ku gicamunsi cy’ejo hashize (Kuwa Mbere), twakiriye abarwayi b’indembe 3 kandi hari abandi 3 bashizemo umwuka.”

Abarwayi cyane cyane ababyeyi baza kubyarira kwa muganga bagiriwe inama yo kugana amavuriro yigenga cyangwa bagashaka ubundi buryo bivuzamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa