skol
fortebet

Kenya: Umukobwa w’umugiraneza yapfuye ari kugerageza gutabara umugabo wari uri gutwarwa n’umwuzure

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Abakora ibikorwa by’ubutabazi batahuye umurambo w’umukobwa w’umwangavu warohamye agerageza kurokora umugabo wari uri kurohama mu mugezi warengewe n’imyuzure muri Kenya.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Ann Nduku w’imyaka 19 y’amavuko yarohamye mu mugezi witwa Kandisi w’ahitwa Ongata Rongai, mu nkengero y’umurwa mukuru Nairobi.

Madamazela Nduku yarohamye ubwo yumvaga umugabo utabaza wari unagannye ku gice kimwe cy’iteme riri kubakwa kuri uwo mugezi.

Uwo mugabo yararokotse, ariko ubwo Madamazela Nduku yageragezaga kumutabara yahise agwa muri uwo mugezi.

Nyina Elizabeth Mutuku yabwiye BBC uko yabonye umukobwa we apfa.

Yagize ati: "Naramubonye arwana n’amazi ndetse ngerageza kumurokora. Naramuhamagaye nti, ’Anna, Anna!’ Nashakaga kumujugunyira inkoni ngo ngerageze kumukurura mukuremo.

Ariko umugezi wari warengewe kuburyo amazi yagendaga amujugunya hirya no hino, nuko aramutwara".

Uwo mugezi waruzuye nyuma y’imvura nyinshi yatangiye kugwa ku wa mbere w’iki cyumweru ikagera no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.

Ariko abahaturiye bavuga ko abantu barenga barindwi bamaze gutwarwa n’amazi y’uwo mugezi mu myaka ibiri ishize.

Umuryango unenga inzego z’ibanze

Iteme rishaje ryari kuri uwo mugezi ryakuweho mu myaka ibiri ishize, kandi irindi rishya riri kubakwaho ntabwo riruzura, rero abahatuye bamaze igihe bambukira ku mabuye batondeka muri uwo mugezi.

Maryam Zenneth, mukuru wa Madamazela Nduku, yavuze ko urupfu rwa murumuna we arwegeka ku bayobozi b’inzego z’ibanze bananiwe kurangiza kubaka iryo teme rihuza icyaro batuyemo n’isoko rinini ryo mu mujyi baturanye wa Rongai.

Ati: "Imyaka ibiri yose irashize abantu benshi bapfa, [abayobozi] bari aho barebera. Baraza mugafatanya mu kiriyo, ariko nta kindi gikorwa".

"Uyu munsi bibaye kuri murumuna wanjye, ni nde uzakurikiraho?"

"Iri teme ni yo nzira y’ibanze abana bagiye ku ishuri banyuramo. Kuki bakuyeho iteme hano bagatangira kubaka irindi none bakaba batari kurirangiza?"

Nyina we yashenguwe n’agahinda.

Ati: "Ndashavuye cyane rwose. Yari kuzavamo umuyobozi mu gihe kiri imbere cyangwa umwarimu. Kubura ubuzima gutya kubera iteme, birababaje gusa nta kindi".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa