skol
fortebet

Kenya: Umuyobozi wagaragaye ari kumena inzoga z’inkorano ku mukecuru yateye benshi umujinya

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Sponsored Ad

Ushinzwe ikigo LSK, gishinzwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko muri Kenya witwa Nelson Havi yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko umuyobozi wo mu cyaro kimwe cyo muri Kenya wagaragaye ari kumenaho inzoga y’inkorano umugore.

Sponsored Ad

Uyu mugore wasaga n’ufite ubumuga yafashwe n’uyu muyobozi wahise afata ijerikani yari yuzuye iyi nzoga ayimumena ku mutwe yose yicaye ku ntebe y’urubaho.

Nyuma y’aho iyi foto y’uyu mugabo wamenye inzoga ku mugore igiriye hanze,abanya Kenya benshi barakaye basaba ko uyu muyobozi yakurikiranwa agahanwa by’intangarugero kubera ibyo yakoreye uyu mugore.

Nelson Havi yavuze ko uyu mugore ari gushakishwa kugira ngo ahabw ubutabera n’icyubahiro yambuwe n’uyu muyobozi.

Yagize ati “uwo mugore akomoka ahitwa Turbo hafi ya Soyshire.Agomba gushakishwa ndetse n’uwo muyobozi wamumenyeho inzoga.Uwo muyobozi agomba kugezwa imbere y’amategeko.”

Umunyamakuru wa BBC witwa Ferdinand Omondi akibona iyi foto yagize ati “Tekereza uko biri kugendekera abantu badafite amikoro.”

Undi muntu kuri Twitter yagize ati “Mu byaro byinshi abantu batunzwe no gucuruza inzoga biyengeye.Amategeko agomba gukurikizwa ku muntu wahohoteye uwacuruje inzoga zemewe.”

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basabye ko uyu mugabo wahohoteye uyu mugore yakurikiranwa.

Perezida Uhuru Kenyatta aherutse gutangaza ingamba nshya zizamara iminsi 21, mu kurwanya ikwirakwira rya coronavirus muri Kenya.

Muri zo harimo guhagarika ingendo zose ziva cyangwa zijya mu ntara (county) za Nairobi, Mombasa, Kilifi na Kwale.

Perezida Kenyatta yavuze ko impamvu ari uko uduce yavuze ari two turimo 96% by’abanduye Covid-19 muri Kenya.

Kenya hamaze kuboneka abantu 197 banduye coronavirus, muri bo yishe batandatu naho bane barayikize.Abamaze gusuzumwa bose ni 4,277.

Perezida Kenyatta yavuze ko miliyoni 2 z’amashilingi zagarujwe kuri ruswa zigomba guhabwa abatishoboye muri iki gihugu.

Mu kwezi gushize,Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abaturage ba Kenya gfata umwanya uhagije ba bagasengera icyorezo cya coronavirus ngo kirangire aho ndetse kuwa 21 Werurwe 2020 hakozwe amasengesho mu gihugu cyose yo gusaba Imana kubakemurira ikibazo cya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa