skol
fortebet

Kicukiro: Abantu babiri basanzwe mu nzu bapfuye nyuma yo gusangira ku Cyumweru

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

Abantu babiri barimo Armel Ntwari wari uzwi ku izina rya Micomyiza ,Umurundi uri mu kigero cy’imyaka 30 wari impunzi mu Rwanda babasanze bapfiriye mu nzu bakodeshaga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa kabiri ko aba bantu babiri barimo umugore w’umunyarwandakazi hamwe n’ uyu musore w’impunzi uturuka mu Burundi, basanzwe mu nzu bakodeshaga bapfuye.

Abaturanyi babo bavuga ko aba bombi bari basangiye inzoga ku cyumweru barangije bataha ari bazima ariyo mpamvu bo n’abayobozi b’inzego zibanze bakeka ko bombi baba bahawe uburozi.

Uwo mugore yabonetse yapfuye mu ijoro ryo ku wa mbere, mu gihe umusore w’Umurundi we yagaragaye kuri uyu wa kabiri nkuko amakuru dukesha ijwi ry’Amerika abitangaza.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye ubwo abaturanyi be bagize amakenga kuko bari bamaze iminsi 2 adasohoka, niko kumena umuryango basanga umurambo we mu nzu. Bahise bahamagara inzego z’umutekano.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje ayo makuru rutangaza ko rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe abo bantu.

Uyobora komite y’impunzi muri Kigali, yihanangirije impunzi kutongera gusohoka rwihishwa muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye abantu kuguma mu ngo zabo mu kwirinda coronavirus.

Ibitekerezo

  • Mugerageze gutangaza amakuru mwageze aho byabereye ,mutubwire impamo mwanayasesenguye neza apana kwandika ibyo mutazi,

    Uburozi Koko pe mu mugi was Kigali?Ubundi amarozi yavugwaga mu giturage mu cyaro,ariko ubu bwo ni kuraho ,ni intaraza.Birababaje noneho mu mugi ni ukujya kunywa wigengesereye uziko ushobora no kwisanga unyoye ikirozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa