skol
fortebet

"Kungana kw’abagore n’abagabo ntibizigera biba mu Burundi"-Angélique Ndayubaha

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umufasha w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Angélique Ndayubaha Ndayishimiye yavuze ko "kungana kw’abagore n’abagabo bitazigera biba" mu Burundi.

Sponsored Ad

Ni ijambo ritavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira ibitekerezo bye abandi bavuga ko bisubiza inyuma gahunda yo gukuraho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Iri jambo Madamu Ndayubaha yarivuze kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu biganiro byabaye nyuma yo gutangiza "inama y’abagore mu buyobozi" mu Burundi.

Iyo nama, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ifite intego yo "kureba uburyo umurundikazi yafashwa mu kwiteza imbere, iterambere mu bijyanye n’ubuzima bwiza, no kurwanya coronavirus".

Mu ijambo yatanze mu gusoza iyo nama, yumvikanye ashyigikiye kungana kw’abagabo n’abagore aho agira ati:

"Twibukiranye ko Imana yahaye ubwenge umugabo n’umugore. Umugore afite ubwenge n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa byose umugabo ashobora gukora."

Mu mashusho yashizwe kuri YouTube n’urubuga Mashariki TV, nyuma y’ijambo ritangiza inama, mu biganiro ku ngingo y’umubano w’abashakanye, Madamu Ndayubaha yumvikanye avuga ku bijyanye no kungana hagati y’abagore n’abagabo.

Yagize ati: "Ntabwo bizigera biba, ntaho byigeze biba, kandi ntibizigera biboneka."

Atanga urugero rw’imirimo isaba ingufu (avuga gufungura icupa ry’amazi) ko abagore bakunda gusaba abagabo ko aribo babikora.

Ati: "Urwo n’urugero ruto rwerekana ko ibintu byo kuringanira hagati y’abagabo n’abagore mubyibagirwe mu gihugu cy’Uburundi, ibyo ntabwo bizigera biba, niho kutubahana bitangirira."

Ishyirahamwe ry’Abarundikazi Mouvement des Femmes et Filles pour la Paix & la Sécurité (MFFPS) ryashingiwe muri Canada rivuga ko rifite abarwanashyaka henshi ku isi no mu Burundi, ryamaganye ibyatangajwe na Madamu Ndayubaha.

Rivuga ko bitandukanye n’itegekonshinga ry’Uburundi n’amategeko mpuzamahanga rivuga ko "abantu bose bavuka bangana imbere y’amategeko".

Sophie Shima, umuvugizi wa MFFPS yabwiye BBC ko bibabaje kuba ibitekerezo nka biriya byatangajwe n’umuntu wo ku rwego rwo hejuru cyane mu gihugu.

Madamu Shima agira ati: "N’ubwo yabanje kuvuga ko ashyigikiye guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, icyadutangaje nuko nyuma yavuze ibitandukanye.

"Kuri twe n’ukwivuguruza mubyo avuga, ni ibintu bitumvikana kandi bishyira mu kibazo inzira igana ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore".

Madamu Shima avuga ko ingaruka z’ijambo nka ririya ari uko ryumvwa n’abantu benshi cyane kandi bakaryubahiriza.

Ati: "N’utarize azumva ko ’premiere dame’ yavuze ko ibintu bitazahinduka...abagabo bagirira nabi abagore babo, ni byiza ko atari bose, bashobora gushingira ku ijambo nka ririya ryavuzwe n’umuntu akomeye bakabikomeza."

Itangazo ry’ishirahamwe MFFPS rivuga ko ibyatangajwe na Madamu Ndayubaha bisubiza inyuma urugendo rwo kungana hagati y’abagabo n’abagore.

Rigira riti: "Mu myaka myishi, Abarundikazi barwana urugamba rwo kubona uburenganzira bwabo, harimo n’ubwo batarabona uyu munsi, nk’uburenganzira bwo gusimburana (succession), bikomeza kwerekana ubusumbane bukomeje hagati y’umugabo n’umugore mu Burundi".

BBC

Ibitekerezo

  • uko niko kuri kw’ijambo ry’Imana!!, umugore yakuwe murubavu rw’umugabo, umugabo azahora ari umuyobozi w’umugore we,ibindi n’iby’abazungu baryamana bahuje ibitsina bazanye natwe dusamira mukirere. aho kuvuga ko bangana wavuga ko buzuzanya, bityo byagabanya ibibazo biri mungo zohanzahangaha.

    Mumico yabantu iyo bashaka kumenya inkomoko yabo, babaza igisekuruza cyabo ntibabaza ikinyokuruza cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa