skol
fortebet

#Kwibuka26: UN yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 07 Mata 2020 isi yose izirikana Jenoside yakorewe Abatutsi,aho Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yifatanyije n’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) António Guterres, yasabye amahanga kuzirikana no kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, buri wese agaharanira gukumira Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ubundi bwicanyi bubuza abandi kubaho.

Yagize ati: “Mu minsi 100 gusa abantu barenga miriyoni bishwe nabi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugomba kwirinda ko iki cyaha ndengakamere cyazongera kugira ahandi kiboneka kw’isi. Dukwiriye kwamagana amagambo y’urwango, guhohotera abanyamahanga,n’ivangura iryo ariryo ryose.”

Kuri inshuro ya 26 rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,gahunda zo kwibuka zirakorwa bitandukanye n’uko zakorwaga mu myaka ihise kubera icyorezo cya COVID-19.

Kubera icyorezo cya COVID 19 gihangayikishije isi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG),yatangaje ko Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 birakorwa ariko hagandewe ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo Leta iheruka gushyiraho.

Mu itangazo iyi komisiyo yashyize hanze kuri uyu wa 03 Mata 2020,yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo COVID-19, imihango yo gutangiza iminsi irindwi y’icyunamo mu turere yagombaga gukorwa n’itsinda rito ry’abayobozi muri two itakibaye.

CNLG ivuga ko abaturage barakora ibikorwa byo kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru, bakurikira umuhango nyamukuru wo gutangiza icyunamo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, birakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’umunsi.

Mu mpera z’ukwezi gushize,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène,yasobanuye birambuye uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuroya 26 bizakorwa muri ibi bihe bidasanzwe abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo zabo kubera Coronavirus.

Yagize ati “ Icya mbere nababwira nuko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeyeho, niyo mpamvu Kwibuka 26 bizakorwa ariko abanyarwanda bazibuka hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo kitwugarije.

Abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo Kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure. Hari ibikorwa byahagaritswe kubera ibihe bidasanzwe turimo.

Nta biganiro bizatangwa mu midugudu no mu bigo bya Leta n’abikorera nkuko byari bisanzwe.

Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 Mata buri mwaka ntiruzaba kimwe n’umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki.

Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nkuko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka birahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus atarahinduka.

Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’Ubuzima cyangwa guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa kuri numero 114.

CNLG yavuze ko imihango yo gutangiza iminsi irindwi y’icyunamo mu turere yagombaga gukorwa n’itsinda rito ry’abayobozi muri two itakibaye kubera mabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Indi mpinduka yabaye n’uko igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kuwa 13 Mata 2020 ku Rwibutso rwa jenoside rwa Rebero ruherereye mu karere ka Kicukiro,kitakibaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa