skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje ingamba we na bagenzi be bafashe ku byerekeye gukatwa 70 % by’ umushahara wabo

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi yavuze ko we na bagenzi be bemeye gukatwa umushahara waho ku kigero cya 70 % nkuko babisabwe hanyuma bakanateranya amafaranga yob gufasha ikipe guhemba abandi bakozi basanzwe.

Sponsored Ad

Lionel Messi yanenze abayobozi b’ikipe kuba barashoye abakinnyi muri rubanda bigatuma babashinja ko banze kwemera kugabanya umushahara wabo gusa yemeza ko abakinnyi bo mu ikipe ya mbere biyemeje guteranya amafaranga kugira ngo abandi bakozi bo hasi bakomeze guhembwa umushahara wabo wose.’

Yagize ati “uretse kwemera gukatwa 70% by’umushahara wacu,twiyemeje no guteranya amafaranga kugira ngo dufashe abakozi bandi bakomeza guhembwa umushahara wabo wose kugeza igihe iki kibazo kizarangirira.”

Abakinnyi bose b’ikipe ya mbere ya FC Barcelona bahembwa miliyoni 391 z’amayero (£347m) buri mwaka angana na 61 y’amafaranga iyi kipe ihemba abakozi bayo bose.

Nkuko itegeko ry’umurimo muri Espagne ribitegeka, iyo habaye ikiza cyangwa ikibazo gituma akazi gahagarara igihe kirekire, abakozi bose bakatwa umushahara ku kigero cya 70 ku ijana.

Lionel Messi yavuze ko abakinnyi ayoboye bafashe iya mbere bemera gukatwa umushara ariko batahise babitangaza kubera ko bari bagishaka uburyo burambye bwo gufasha ikipe.

Messi yavuze ko nubwo hari bamwe mu bayobozi babo bashatse kubateranya n’abafana ariko bo icyari kibaraje ishinga ari ugushaka uko bafasha ikipe.

Ibitekerezo

  • Ni ikemezo cya kigabo.Icyangombwa kuli twese ni UBUZIMA.Murabona ko n’abakomeye cyane barimo kwicwa na Coronavirus abandi bakiyahura.Byerekana ko dukeneye Paradizo Imana yasezeranyije abantu bayumvira.Izaza ryari?Nkuko 2 Petero 3:9 havuga,Imana yaduhaye igihe gihagije ngo twihane.Tugeze mu minsi y’Imperuka,Imana irenda kuzana Umunsi w’Imperuka yashyizeho nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza kandi nibo benshi.Bizagenda nko ku gihe cya Nowa,ubwo yicaga abantu bose bakoraga ibyo itubuza,igasigaza abantu 8 gusa.Aho kwizera ubutunzi n’amafaranga,dushake Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa