skol
fortebet

Luxembourg yakoze amateka yo kuba igihugu cya mbere ku isi ingendo rusange zabaye Ubuntu

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

Igihugu cya Luxembourg ku mugabane w’u Burayi cyamaze gukora agahigo ko kugira ingendo rusange mu ma bisi na gari ya moshi Ubuntu.

Sponsored Ad

Ibi bivuze ko umuturage wese ndetse na ba mukerarugendo bazajya batega bisi na gari ya moshi bazajya bagendera Ubuntu uko bashaka.

Luxembourg ifite ubuso bwa kilometero kare 2586 ndetse ituwe n’abaturage bake cyane bagera ku bihumbi 620, baturuka hirya no hino ku isi, mu bihugu 170 baje bakururwa n’umushahara uri hejuru uba muri iki gihugu.

Luxembourg yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kugabanya akajagari gakabije k’imodoka nyinshi cyane ziba mu mihanda yo muri iki gihugu.

Hari imijyi imwe n’imwe I Burayi yafashe uyu mwanzuro wo kugira Ubuntu ingendo rusange ariko Luxembourg yakoze agashya ko iyi gahunda izakwira igihugu cyose.

Guhera ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu nibwo izi ngendo zabaye Ubuntu gusa leta izahomba 40 % by’amafaranga yavaga mu ngendo mu gihe buri muturage azunguka nibura amayero 100 ku mwaka.

Imodoka z’abantu ku giti cyabo nizo zakoreshwaga muri Luxembourg aho TNS Ilres yatangaje ko 47 y’imodoka zakoreshwaga n’abantu bagiye muri Bucuruzi naho 71 % zakreshwaga abantu bagiye kwinezeza.

Bisi rusange zakoreshwaga ku kigero cya 32%,gari ya moshi rusange zakoreshwaga ku kigero cya 19 %.

Mu ngengo y’imari y’iki gihugu ya miliyoni 500 z’amayero ku mwaka 8% yavaga mu ngendo rusange ariyo mpamvu Leta yavuze ko izayakura mu misoro.

Muri iyi gahunda, abantu bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro muri gari ya moshi n’abatega bisi zihariye za Nijoro nibo bazajya bishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa