skol
fortebet

Madagascar yigambye gukora umuti yasubijeho Guma mu rugo igitaraganya kubera ubwiyongere bwa Coronavirus

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igice kinini cy’ikirwa cya Madagascar kirimo n’umurwa mukuru, Antananarivo, cyasubijwe mu mategeko yo kuguma mu rugo kubera kwiyongera kw’ubwandu bwa coronavirus.

Sponsored Ad

Leta yatangaje ko izi ngamba zigomba gutangira kubahirizwa uyu munsi kuwa mbere kugeza tariki 20 z’uku kwezi kwa karindwi.

Itangazo rya leta rivuga ko "Umuntu umwe gusa mu rugo ariwe uzemererwa kuva mu rugo hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo na saa sita z’amanywa".

Abategetsi bavuga ko izi ngamba zigamije kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Leta ya Madagascar imaze gutangaza abantu 2,941 banduye Covid-19 muri bo 32 imaze kubica kuva yahagera mu kwezi kwa gatatu, mu gihe bamaze gufata ibipimo hafi 24,000.

Madagascar yavuzwe cyane mu makuru mu kwezi kwa gatanu ubwo Perezida Andry Rajoelina yatangazaga ko babonye umuti ushobora kuvura no kurinda iki cyorezo.

Uyu muti bise Covid Organics ukoze mu byatsi byitwa Artemisia bisanzwe bivura malaria, watanzwe henshi mu mashuri mu gihugu.

Nubwo wari utaremezwa n’abahanga muri siyansi ko uvura iyi ndwara, ibihugu bimwe bya Afurika byawutumijeho ngo biwifashishe.

Mu kwezi kwa gatanu, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika watangaje ko ushaka gufata ibipimo bya siyansi ngo urebe niba uyu muti "ntacyo utwaye kandi unavura".

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryaburiye abantu kwirinda gukoresha imiti itarapimwe mu kuvura coronavirus.

Umukuru wa OMS ishami ry’Afurika yaburiye ibihugu kwirinda gukoresha imiti gakondo mbere yuko ikorerwa igeragezwa ku barwayi rishingiye ku buhanga bwa siyansi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Matshidiso Moeti yagize ati:

"Mu mwaka wa 2000, leta zacu ziyemeje, binyuze kuri ba minisitiri bazo b’ubuzima, ko zizafata imiti gakondo n’indi miti ikanyuzwa mu mageragezwa [ya siyansi] ku barwayi".

"Rero nifuzaga gusaba no kujya inama ko iki cyemezo cyafashwe na za leta kigomba gukurikizwa".

Tanzania ni kimwe gusa mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika byakiriye uwo mutii yo na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guinea-Bissau, Equatorial Guinea na Liberia.

Ibitekerezo

  • Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello i Nairobi,le 18/12/1985.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).
    Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,amatiku,amanyanga, amacakubiri,amacenga, Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa