addresiya
Kigali
startimes

Mbonabucya Yves wakiniye Rayon Sports na Kiyovu ashobora kuba yishwe na Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 13 April 2020 Yasuwe: 5218

Mbonabucya Yves umurundi wahoze ari myugariro w’amakipe azwi mu Rwanda, Rayon Sports na Kiyovu Sport atabarutse azize Covid19 nyuma yo kwandura Coronavirus.



Mbonabucya Yves yatabarutse afite imyaka 37 y’amavuko
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata nibwo Mbonabucya Yves yaguye mu bitaro nyuma y’iminsi arwariye iwabo mu Burundi.

Mbonabucya myugariro, yazamukiye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sport mu mwaka wa 1997-1998, ubwo yatozwaga na Sogonya Hamiss (Cyishi).

Kiyovu Sport yayimazemo imyaka ibiri, Rayon Sports FC ihita imugura mu mwaka wa 1999 ubwo iyi kipe yatozwaga na Raul Shungu, naho ahakina umwaka umwe gusa, aza kugira ikibazo k’imvune bimuviraho guhagarika ruhago akiri muto.

Mbonabucya Yves apfuye afite imyaka 37 y’amavuko, bivugwa ko azize Covid-19, ariko Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ntacyo iratangaza ku rupfu rwe.

Uyu abaye umuntu uzwi mu gihugu cy’Uburundi uhitanywe na Covid19 nyuma y’umuhanzi wakunzwe cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari Willy Léonard Niyomwungere wahitanwe n’iki cyorezo muri Malawi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Iyi Virus iraza kutumara.Yahitanye Manu Dibango,Pape Diouf,Yombi Opango wabaye president wa Congo Brazza,Bernard Gonzales wali president wa Stade de Reims,Aurlus Mabele,etc…
    Tuge twibuka ko ari “iwabo wa twese”.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abamaze guhitanwa na Coronavirus mu Bwongereza bamaze kurenga...

Igihugu cy’u Bwongereza, kimwe mu bihugu byibasiwe cyane n’icyorezo cya...
4 June 2020 Yasuwe: 162 0

Umurundikazi wari uhagarariye OMS muri Guinée équatoriale yirukanwe...

Leta ya Guinée équatoriale yategetse uhagarariye ishami ry’umuryango...
3 June 2020 Yasuwe: 2843 0

Musenyeri yanenze bikomeye Perezida Trump wasuzuguye Kiliziya...

Musenyeri mukuru wa Kiliziya Gatolika i Washington yanenze bikomeye...
3 June 2020 Yasuwe: 1293 0

Sudani y’Epfo: Minisitiri ushinzwe iby’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba...

Abategetsi muri iki gihugu bavuga ko Minisitiri John Luk Jok yapfuye mu...
2 June 2020 Yasuwe: 2747 0

Tanzania yatangaje ko isigaranye abarwayi 4 gusa ba Coronavirus

Minisitiri w’ubuzima wa Tanzania yatangaje ko umubare w’abarwayi ba Covid-19...
2 June 2020 Yasuwe: 1558 0

Perezida Museveni yasubitse Ifungurwa ry’amashuri kubera Coronavirus

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasubitseho ukundi kwezi gahunda yo...
2 June 2020 Yasuwe: 1503 0