skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yaraye mu bitaro kubera Coronavirus

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashyizwe mu bitaro ngo asuzumwe, nyuma y’iminsi 10 bamusanzemo coronavirus nk’uko ibiro bye bibitangaza.

Sponsored Ad

Mu ijoro ry’ejo ku cyumweru nibwo Bwana Johnson yajyanywe mu bitaro kubera "ibimenyetso bikomeje" - birimo umuriro.

Bwana Johnson aracyayoboye guverinoma, ariko biteganyijwe ko ushinzwe ububanyi n’amahanga ari we uyobora inama ya guverinoma kuri coronavirus uyu munsi kuwa mbere mu gitondo.

Boris Johnson w’imyaka 55, yaraye mu bitaro ku nama z’umuganga we.

Itangazo ry’ibiro bye rigira riti: "Ni icyemezo cyo kwirinda [ko yamera nabi] mu gihe minisitiri w’intebe akomeje kugaragaza ibimenyetso, iminsi 10 nyuma y’uko bamusanzemo iyi virusi".

Perezida Donald Trump wa Amerika, mu gutangira ijambo rye ejo muri White House yavuze ko igihugu cyabo "cyifuriza ibyiza Bwana Johnson mu rugamba arimo ubwe n’iyi virus".

rump yagize ati: "Abanyamerika bose bari kumusengera. Ni inshuti yanjye ikomeye, umugabo nyawe kandi umutegetsi ukomeye".

Umuganga witwa Dr Sarah Jarvis, yabwiye BBC ko Bwana Johnson bishoboka cyane ko ibihaha bye biza gupimwa, cyane cyane niba yari afite ibibazo byo guhumeka.

Avuga kandi ko ashobora gupimwa imikorere y’umutima, uko ahumeka, impyiko n’umwijima, mbere yo kuvanwa mu bitaro.

Kuwa gatanu, Bwana Johnson yashyize video kuri Twitter avuga ko akiri kugaragaza ibimenyetso.

Kuwa 27 Werurwe 2020 nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson byemeje ko uyu muyobozi yanduye icyorezo cya Coronavirus, gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, byemejwe ko Boris yagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, aza kugirwa inama yo gupimwa Coronavirus ndetse ibizamini bigaragaza ko yayanduye.

Boris Johnson yanduye nyuma y’uko Igikomangoma Charles cya Wales baheruka kumusangamo Coronavirus, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzu y’ibwami ya Clarence House.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa