skol
fortebet

Minisitiri wo muri Afurika y’Epfo yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kuvuga ko yagiye I Genève atagiye mu Busuwisi

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo,Madamu Stella Ndabeni-Abrahams,yahindutse iciro ry’imigani nyuma yaho ururimi runyereye bikagaragara nkaho uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko atazi ko Genève ari umujyi ukomeye mu Busuwisi.

Sponsored Ad

Madamu Ndabeni-Abrahams wabonwaga nk’amaraso mashya yinjiye muri leta ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yamugiraga Minisitiri mu mwaka wa 2018, akomeje kunengwa bikomeye nyuma yaho ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa mbere bitangaje ibirego byuko yajyanye n’umugabo we mu Busuwisi kwizihiza isabukuru yo gushakana kwabo, kandi ari mu rugendo rw’akazi.

Asubiza kuri ibyo birego mu kiganiro na televiziyo ya eNCA itegamiye kuri leta ya Afurika y’Epfo, Minisitiri Ndabeni-Abrahams yagize ati:

"Ubitekerezaho iki?...Utekereza ko ndi umuntu wo kujyana umugabo wanjye mu kwizihiriza mu Busuwisi isabukuru y’igihe tumaze tubana nk’abashakanye?"

"Kuri iki kibazo navuze ko ntigeze na rimwe njya mu Busuwisi. Umugabo wanjye ntaragera mu Busuwisi na rimwe".

"Twagiye i Genève n’i New York, birumvikana, gukora akazi ntegekwa gukora. Ni ikinyoma cyambaye ubusa [kuvuga ko nagiye mu Busuwisi]".

Icyo gitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyavuze ko ayo magambo ye ari ko "kwinyuramo gukomeye kubayeho kuzaranga uyu mwaka".

Abandi bo bagiye ku rubuga rwa Twitter bamunnyega bavuga ko umujyi wa Genève washyiriweho urwandiko rwo kuwuta muri yombi na polisi mpuzamahanga Interpol, nyuma yaho "mu buryo bw’amayobera uhagurutse ukava mu Busuwisi".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa