skol
fortebet

MUKOROGO n’imyambaro migufi ishotora abagabo mu bakobwa biga muri kaminuza ya Uganda babyamaganye babashyiriraho n’ibihano

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Imyambaro migufite ku bakobwa ni kimwe mu mico imaze kokama urubyiruko rw’abakobwa mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ababa biga mu mashuri yewe na za Kaminuza, ni mugihe Kaminuza mu gihugu cya Uganda yatanze integuza ku bakobwa bose bayigamo yo kubahagarika kwiga mu gihe baba bishyizeho ibihindura umubiri,bambaye utujipo tugufi, amaherena,imikufu mu ijosi,gusiga amabara ku nzara z’intoki cyangwa ibirenge ndetse no kwambara amakabutura kandi ari abakobwa.

Sponsored Ad

kaminuza ya Bugema yashyizeho iri tangazo kugira ngo ishimangire indanga gaciro z’umuco w’iki gihugu. Muri iryo tangazo hari aho rigira riti “Nta munyeshuri ugomba kugaruka mu gihembwe gitaha arangwaho n’ibyo byavuzwe.Uzabirengaho azahanwa na komite ishinzwe ikinyabupfura by’intanga rugero.”

Umuyobozi w’ikigo ushinzwe abanyeshuri George Mupaghasi yabwiye New Vision ko bashyizeho iryo tegeko kugira ngo abanyeshuri bazabajyemo naho bajya hose.

Yagize ati“Twashyizeho ayo mategeko ku banyeshuri,byumwihariko mu gihe cy’uko boherejwe kwiga hano ariko natwe ntibidushimisha iyo bamwe birangiye bakoze amakosa yo kwambara nka kuriya”.

Mupaghasi yasobanuye kandi ko aya mategeko mashya ku banyeshuri azafasha ubuyobozi bw’ikigo kumenya umutekano wabo mu gihe bavuye cyangwa baje ku ishuri.

Ati“Twakoze ibi ku mpamvu z’uko hari abanyeshuri bacu bahura n’ibibazo mu nzira aho banyura nk’inshingano zacu bityo,turifuza kubarinda mu buryo bwogusigasira isura nziza y’ikigo cyacu.”

Kaminuza ya Bugema ni kaminuza ya Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri Uganda yashinzwe mu mwaka wi 1948,itangira ari ishuri ryigisha ibya tewolojiya ku barimu ndetse n’abapasitori.Nyuma nibwo yaje kwaguka itangira no kujya itanga impamya bumenyi za kaminuza z’ikiciro cya kabiri mu mashami atandukanye.

Ibitekerezo

  • Ibyo ni sawa ahubwo abo bantu basomye Bibiriya neza pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa