skol
Kigali
startimes

Nduwayo yishwe arashwe azira gucuranga umuziki mu cyunamo cya Perezida Pierre Nkurunziza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 June 2020 Yasuwe: 4453

Umugabo wo mu gihugu cy’u Burundi witwa Rénovat Nduwayo wacuruzaga akabari, mu ijoro ryo ku cyumweru yarashwe n’umupolisi w’icyo gihugu arapfa amuziza gucuranga imiziki mu gihe cyo kunamira Perezida Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana.


Mu ijoro ry’itariki 08 Kamena ni bwo Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yitabye Imana, Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko yazize uguhagarara k’umutima n’ubwo nyuma byaje gutangazwa ko yazize icyorezo Covid-19.

Kuva Perezida Nkurunziza yapfa, gucuranga imiziki itari indirimbo z’Imana mu gihe cyo kumwunamira, biri mu bibujijwe kugeza igihe azashyingurirwa.

SOS Media Burundi, yavuze ko Nduwayo yarashwe saa tatu zo mu ijoro ryakeye ahitwa Musenyi, muri Komini Mpanda iherereye mu ntara ya Bubanza mu Burengerazuba bw’u Burundi.

Umwe mu babonye araswa yasobanuye ko mbere y’uko bamurasa “Abakiriya bicaga akanyota nk’ibisanzwe, hari n’umuziki wo gushyushya umugoroba.”

Ngo umupolisi wari uri ku irondo yahise yinjira muri ako kabari, asobanurira abari bakarimo ko hemewe gucurangwa indirimbo z’Imana gusa. Uwarashwe ngo yahise atera amahane, biba ngombwa ko uwo mupolisi amwaka flash disk yariho indirimbo yacurangaga. Nduwayo ngo yamurwanyije birangira umupolisi akoze ku mbarutso amurasa mu cyico.

Amakuru avuga ko nyuma y’iraswa rya Rénovat Nduwayo, hahise hakurikiraho imirwano abakiriya bashaka kwihorera, biba ngombwa ko abandi bapolisi bari ku irondo baza kuyihosha.

Uwarashe Nyakwigendera Nduwayo, yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa muri gereza ya Polisi iri muri kariya gace. Urupfu rwa Nyakwigendera rwamaganwe n’abayobozi ba Komini ya Mpanda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkangu yarengeye ikigo cya gisirikare muri Vietnam benshi bahasiga...

Muri Vietnam harimo gushakishwa abasirikare 11 bari mu bari mu kigo cyabo...
19 October 2020 Yasuwe: 1366 0

Melania Trump yavuze ko umuhungu wabo Barron yari afite Coronavirus

Barron, umuhungu w’imyaka 14 wa Perezida Donald Trump w’Amerika, yanduye...
15 October 2020 Yasuwe: 1178 0

Umupfumu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 14 yari agiye kuvura akubitwa...

Umupfumu witwa P Shivaprasad wari umaze amezi 3 afata ku ngufu umwana...
14 October 2020 Yasuwe: 3974 0

Thailand: Gari ya Moshi yagwiriye bisi yari iparitse abantu 20 bahita...

Gari ya moshi yo mu gihugu cya Thailand yakoze impanuka igwira Bisi...
11 October 2020 Yasuwe: 1451 0

Burundi: Ikamyo yari yuzuyemo abantu bari bavuye mu bukwe yaguye mu mugezi...

Abantu 13 n’umwana mutoya baraye bahitanywe n’impanuka y’imodoka ku kiraro cya...
11 October 2020 Yasuwe: 9246 1

Indege 2 zagonganiye mu kirere abantu 05 bahita bahasiga ubuzima

Indege ebyiri ntoya zagonganiye mu kirere mu burengerazuba bw’Ubufaransa,...
11 October 2020 Yasuwe: 4036 0